Abasore: Dore ibintu 8 bitangaje ku mukobwa ugira isoni abantu benshi batazi
Umukobwa ugira isoni aba atandukanye n’umukobwa usanzwe haba mu mvugo, imyitwarire, imico n’ibindi bitandukanye umukobwa wese ashobora kugaragaza igihe muri kuganira.
Kuba mu rukundo n’umukobwa ugira isoni rero bishobora kukubera byiza cyane igihe wabashije kwisanisha nawe kandi ukumva iyo myitwarire ye cyane ko iba itandukanye n’iy’abandi bakobwa basanzwe.
Dore ibintu 8 byihariye ku mukobwa ugira isoni ukwiye kumenya:
1. Akunda umukunda urukundo rugiye kure.
Umukobwa ugira isoni akunda iyo akunzwe cyane kandi akitabwaho n’umukunzi we, akunda umusore uzi gukunda cyane ugereranyije na bimwe tubona muri za filme.
Umukobwa nk’uyu n’ubwo wamwoza ibirenge aba abona ari wowe musore yari ategereje. Akunda wa muntu ugaragaza urukundo mu buryo butangaje.
2. Agira urukundo rwinshi cyane
Uramutse ugize amahirwe yo gutsindira umutima w’umukobwa ugira isoni menya ko ubonye urukundo nyarwo. Urukundo rwe rurakunezeza kandi ruraramba.
Uyu mukobwa uburyo akunda mo hari n’ubwo yibera ikigusha kubera ko aragukunda kabone n’ubwo waba ubigendamo gake. Aha rero hari ubwo agira ngo wowe ntumukunda kuko abona nta na kimwe cya kabiri cy’uburyo agukunda ugezamo.
3. Ni umwizerwa
Umukobwa ugira isoni aba azi gushyigikira umukunzi we haba mu bikomeye n’ibyoroheje. Avamo umugore wo kwizerwa cyane kuko agira ukuri kandi nawe akizera ku rugero rwo hejuru.
4. Ntakunda amabwiriza menshi
Uyu bavuga ko ari umukobwa w’inyuma y’amarido. Kumuha amabwiriza cyane bishobora kwangiza urukundo rwe. Aba ashaka ko ibintu bigenda neza kuva mukundana kugera mukoze ubukwe.
5. Ntakunda umusore ugira isoni
Uru ni urugero rwo kuba abantu batandukanye bashobora gukururana umwe akiyumva mu wundi. Uyu mukobwa kuri we aba agira isoni bihagije ku buryo adakeneye umusore ugira isoni nkawe. Iyo uri umunyembaraga, wigirira icyizere kandi udatinya abantu aragukunda cyane.
6. Kukumenyera bimufata igihe
Umukobwa usanzwe biramworohera kumenyerana n’umusore bakundana ariko umukobwa ugira isoni bimufata igihe kirekire ngo amenyerane n’umukunzi we n’ubwo aba amukunda cyane.
7. Ntabwo ari nyamwigendaho
Uyu mukobwa yemera gutanga imbaraga ze kugira ngo afashe abandi ntabe nyamwigendaho. Agira ubupfura, arirekura kandi akunda gufasha no gufatanya.
8. Akunda kumva anezerewe igihe ari wenyine
Kuba umukobwa ugira isoni akunda kuba wenyine ntibisobanuye ko aba atishimye ahubwo niho yumva abonera umunezero, amahoro n’umutuzo mu buzima bwe.