Impamvu ituma RDC ishaka ko ingabo za EAC zitaha yamenyekanye

Impamvu ituma RDC ishaka ko ingabo za EAC zitaha yamenyekanye

  • Intambara hagati y'ingabo za RDC na M23 ikomeje gufata indi ntera

  • Leta ya Congo irifuza ko ingabo za EAC ziyivira ku butaka

Oct 28,2023

Ingabo z’umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba zoherejwe guhagarika imirwano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zategetswe gutaha nyuma y’amezi 11 zitangiye ibikorwa.

Leta ya Congo ivuga ko itazongerera igihe ingabo za Afrika y’Uburasirazuba (EACRF) nyuma y’amezi atari make Kinshasa (umurwa mukuru wa Congo) ivuga ko ntacyo zirimo zirakora.

Iyi ngingo yo kutongera igihe cy’izi ngabo ije mu gihe ubushyamirane hagati ya M23 n’imitwe ishyigikiye leta yasubiye kwaduka mu karere k’uburasirazuba bwa Congo karangwamo umutekano muke.

Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba (EAC) – ugizwe n’ibihugu birindwi – wohereje ingabo zawo muri DR Congo mu mwaka ushize nyuma y’aho hari hasubiye kwaduka intambara hagati ya M23 n’igisirikare cya leta (FARDC).

Umwanzuro wo kohereza izi ngabo wafashwe nyuma y’aho Congo yinjiriye muri uyu muryango

M23, umutwe umaze imyaka irenga cumi ushinzwe, wigaruriye uturere tutari duke two mu burasirazuba, uvuga ko wakoze ibi mu gushaka kurengera inyungu z’Abatutsi uvuga ko bageramiwe n’imitwe y’Abahutu bafashwa na leta.

Uburundi ni bwo bwatangiye kohereza ingabo mu kwa munani k’umwaka ushize wa 2022, muri bine byohereje ingabo zabyo muri icyo gihugu, bukurikirwa na Kenya, Sudani y‘Epfo na Uganda, Kenya ikaba ari yo iziyoboye.

Ingabo za EAC zishimangira ko inshingano yazo ari uguhagararira ivanwa ry’imitwe y’inyeshyamba mu turere yari yarigaruriye.

Ariko, leta ya Congo n’abaturage baba mu turere turangwamo intambara bashaka ko izi ngabo zirwanya M23 mu buryo bwa gisirikare.

Izi ngabo zoherejwe kugira ngo zikorane n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye,ONU zari zisanzwe ziri mu gihugu. Izi ngabo za ONU zizwi nka MONUSCO, zigenda zibonwa nabi cyane kubera zananiwe no guhagarika imirwano mu myaka 25 yose zimazeyo. Perezida Félix Tshisekedi avuga ko ashaka ko Monusco iba yavuye mu gihugu bitarenze Ukuboza uyu mwaka.

Mu itangazo iheruka gusohora, EAC ivuga ko ingabo zayo zari ziyemeje gukorana na reta bya hafi cyane kugira ngo abavuye mu byabo batahe n’abasivile nabo bakingirwe neza.

Zari zimaze kongererwa igihe incuro ebyiri kuva zoherejweyo.

Kuva zoherejwe, izi ngabo za EAC zakunze kunengwa na leta ya Congo hamwe n’amashyirahamwe adaharanira inyungu za politiki.

Perezida Tshisekedi yahise afata iya mbere mu kuzinegura. Yavuze ko izi ngabo “ntacyo zikora”, aho yanazimenyesheje ko mu gihe zitahangana na M23 zikayirwanya zava mu gihugu.

Hadutse kandi n’imyigaragambyo yo kwamagana izi ngabo za EAC hamwe n’iza Monusco. Imwe muri iyi myigaragambyo ni iyabaye muri Nzeri aho abarenga 40 bishwe.

Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu bisubiramo Minisitiri ushinzwe gutangaza amakuru Patrick Muyaya wavuze ati: "Ubutumwa burasobanutse: ingabo za EAC zigomba kuba zavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugeza ku wa 08 Ukuboza nk’uko byumvikanweho, kubera ko zitashoboye kubonera umuti ikibazo, cyane cyane cya M23".

Kuva zinjiye mu burasirazuba bwa Congo, ingabo za EAC zivuga ko zahagarariye ivanwa ry’imitwe y’inyeshamba mu duce yari yarigaruriye nka Karuba, Mushaki, Kilorirwe na Kitchanga.

Hagati aho, kugarura umutekano wuzuye byagaragaye ko bitoroshe. Izi ngabo zahuye n’ibibazo byinshi.

Ku wa kabiri, umusirikare umwe wa Kenya yarishwe ahitanwe n’igisasu cya muzinga mu gitero cyakozwe n’inyeshamba. Ni we musirikare wa Kenya wa mbere yishwe muri izi ngabo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, EAC yavuze ko ingabo zayo zahuye n’ibibazo byo kubonwa nabi kubera amagambo ya propaganda akwirakwizwa n’imitwe y’inyeshyamba.

Nyuma y’agahenge kari kamaze amezi atandatu, intambara yasubiye kwaduka hagati ya M23 n’inyeshyamba zishyigikiye leta, zizwi nka Wazalendo, muri uku kwezi.

Leta ya Kinshasa ishinja M23 ko yanze gushyira intwaro hasi no kubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara. Ku ruhande rwayo, M23 ishinja ingabo za leta ko ari zo zatangije intambara.

BBC