Abasore: Dore ibintu 4 byagufasha kuvumbura ko umukobwa ashaje n'ubwo n'ubwo yaba agaragara nk'umwana muto

Abasore: Dore ibintu 4 byagufasha kuvumbura ko umukobwa ashaje n'ubwo n'ubwo yaba agaragara nk'umwana muto

  • Uko wavumba umukobwa wakubeshye imyaka ko ari muto kandi akuze

Oct 28,2023

Ni kenshi cyane ubona abantu bakoze siporo cyangwa se bariye neza, bisize neza , muri make basa neza kuburyo utapfa kubacyekera imyaka y’ubukure.

Abakobwa ubusanzwe nibo bazwiho guhisha imyaka yabo bakayigabanya cyane iyo hari umuhungu cyanwa uw’igitsina gabo uyibabajije.

Gusa nubwo hari abantu bameze gutyo, hari ibi ibintu bine bizabagaragaza ko bashaje ndetse batapfa guhisha, ibi bice bine nibyo bitangira kuzana iminkanyari mbere.

1. mu gahanga, uruhu rwe cyane mu gahanga hatangira kuzamo utuntu tw’iminkanyari, uzabona uturongo tubiri mu gahanga ke duhoramo noneho ubwo azaba ari guseka uzajya ubona tubaye twinshi, gusa ku muntu udashaje ntibipfa kumugaragaraho.

2. Ijosi, igice cyo ku ijosi nacyo gitangira kujya kizana iminkanyari mike mike.

3. Amaso, amaso ye akenshi atangira kuzengurukwa n’akabara ku mukara, ariko kukabona bisaba kumwitegereza cyangwa yasinzira akaba aribwo ukabona neza.

4. Ibiganza, inyuma ku ntoki ze naho hatangira guhinduka ukabona naho harakanyaraye.