Kiyovu Sports irasabirwa ibihano kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino yanyagiyemo Etoile de l'Est

Kiyovu Sports irasabirwa ibihano kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino yanyagiyemo Etoile de l'Est

  • Kiyovu Sports irashinjwa kwanga gucana moteri ku mukino wayo na Etoile de l'Est

  • Kiyovu Sports ivuga ko yari yishyuye amavuta yagombaga gukoreshwa muri moteri

  • Umukozi wa Sitade Kigali Pele Stadium avuga ko bateri za moteri zagize ikibazo

Oct 28,2023

Ikipe ya Kiyovu Sports irashinjwa kwanga kugura mazutu yo gukoresha Generator yo kuri Kigali Pele Stadium,byatumye umukino uhagarara kabiri kose kubera ko umuriro wa REG wabuze mu Nyakabanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023, kuri Kigali Pelé Stadium habereye imikino ibiri y’umunsi wa Cyenda wa shampiyona.

Uwateje impaka nuwo Kiyovu Sports yanyagiyemo Etoile de l’Est ibitego 6-1 kuko umuriro wabuze kabiri kose.

Iyo muri Kigali Pelé Stadium habereye umukino nijoro, hakoreshwa imashini ikoreshwa na Mazutu, ikatsa amatara yose yo muri Stade mu rwego rwo kwirinda ikibazo cyabaye nijoro.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ni uko Urucaca rwari rwishyuye amafaranga ya mazutu binyuze kuri konti iri muri BNR nk’uko bisabwa n’amategeko ahubwo na bo batazi ikibazo cyabayeho.

IGIHE yavuze ko yaganiriye n’umukozi ushinzwe gucunga stade ayitangariza ikibazo cyabayeho cyatumye umuriro ubura inshuro ebyiri kandi hagati mu mukino.

Yagize ati “Twatangiye gupima amatara saa Cyenda tubona nta kibazo. Nyuma umukino watangiye haje kubamo ikibazo cyo kubura k'umuriro usanzwe wa REG dushyira kuri moteri. Ikindi cyaje kugaragara ndetse cyafashe umwanya, ni batiri ya moteri yagize ikibazo byatumye idakora neza.”

Mu busanzwe, amategeko y’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA , avuga ko mu gihe cy’umukino amatara agomba gucanirwa kuri moteri kuko umuriro wa REG utizewe.

Ikipe yakiriye isabwa kugura litilo 300 za mazutu zigomba gukoreshwa mu masaha atatu. Bivuze ko muri iyi minsi ikipe isabwa kwishyura agera ku bihumbi 500 Frw.

Bamwe mu bakurikiye uyu mukino, banenze iyi mitegurire y’ikipe yari yakiriye umukino ndetse hari abifuza ko yahabwa ibihano.

Gutsinda uyu mukino ibitego 6-1, byatumye Kiyovu Sports ifata umwanya wa Gatatu by’agateganyo n’amanota 15 mu mikino icyenda imaze gukina.

Urucaca ruzasura Musanze FC kuri Stade Ubworoherane, mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona.