M23 yivuganye abacancuro benshi b'abazungu bazanwe na FARDC

M23 yivuganye abacancuro benshi b'abazungu bazanwe na FARDC

  • Abacancuro 6 b'abazungu baguye mu mirwano ikomeye hagati ya FARDC na M23

  • Imirwano yahuje umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC

  • Intambara ikomeye yabereye mu gace ka Kibati

Oct 28,2023

Imirwano yahuje umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, kuwa 26 Ukwakira, yasize 7 mu bacanshuro b’Abazungu bahasize ubuzima, naho 4 barakomereka bikomeye mu ntambara yabereye mu gace ka Kibati.

Aba basirikare barasiwe mu mirwano yabaye kuwa Kane,mu masaha ya saa kumi mu gace ka kibati, nyuma yo kuvanwa mu gace ka Kanyamahura M23 ikaba ariho ihangariza.

Ibi kandi bije nyuma yo kwambura intwaro nyinshi FARDC yatakaje ku munsi w’ejo, ndetse ikaburira n’abasirikare benshi, babarizwa muri Hiboux Special Force ndetse na bamwe mu bo muri FDLR bakomoka muri unite ya Silkove.

Si ibi gusa kuko byarinze bigera k’umugoroba imirwano ikimeze nabi ndetse bamwe mubo muri Wazalendo bo bari bamaze gukuramo akabo karenge.

Umutwe wa M23 ,ukomeje kugenda wigarurira uduce dutandukanye muri teritwari ya Rutshuru ,twari tumaze iminsi turi mu maboko y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC, FDLR hamwe n’indi mitwe ya Nyatura na Mai Mai yibumbiye mu kiswe Wazalendo.

Nyuma y’imirwano ikomeye yari imaze iminsi ibiri ihanaganishije abarwanyi ba M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo hamwe n’inyeshyamba za FDLR kuri axe ya Tongo-Kishishe , yaje kurangira Umutwe wa M23 ubambuye agace ka Bambu nyuma yo kubashushubikana bagakizwa n’amaguru .

Ifatwa rya Bambu, ryabaye nyuma y’imirwano ikomeye yatangiye mu gitondo cyo kuwa 26 Ukwakira 2023 hafi gato y’ako gace ka Bambu, biza kaguye mu maboko y’Abarwanyi ba M23 cyo kimwe na Localite ya Kishishe, ubu utu duce twose tukaba twamaze gusubira mu maboko ya M23.

Aya makuru, akomeza avuga ko FARDC ,Wazalendo na FDLR bari bahanganye n’Abarwanyi ba M23 muri ako gace, bahisemo guhunga nyuma yo gutakaza abasirikare benshi ndetse M23 ikabasha no kuhafatira intwaro nyinshi n’amasasu yazo.

Tags: