Imana imurengere: Ibyo Kimenyi Yves ahuriye na byo i Musanze biteye agahinda
Musanze yatsinze As Kigali 1-0
Kimenyi Yves yavunitse amagufwa 2
Kimenyi Yves ari kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri
Kimenyi Yves yavunitse bikomeye, As Kigali itsindirwa i Musanze
Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves, yagiriye imvune ikomeye mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona ikipe ye yatsinzwemo na Musanze FC igitego 1-0.
Iyi mvune yayigize ku munota wa 26 ubwo yasohokaga agiye gukiza izamu agahura na Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Peter Agblevor, wamushinze amenyo y’inkweto amuvuna amagufa abiri y’umurundi (tibia na péroné).
Iri kosa Agblevor yakoze ryatumye anahabwa ikarita itukura. Hari mu mukino w’Umunsi wa Cyenda waberaga kuri Stade Ubworoherane ku Cyumweru, tariki ya 29 Ukwakira 2023.
Nyuma yo kuvunika, Kimenyi yahise ashyirwa mu mbangukiragutabara byihuse, ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Ruhengeri.
Ku rubuga rwa X (yahoze yitwa Twitter) rwa AS Kigali, iyi kipe yagize ati "Kimenyi Yves yagize imvune y’amagufa abiri agize umurundi (tibia & péroné). Ubutabazi bwibanze bwagenze neza, agiye kubagwa i Kigali."
Muri uyu mukino, Musanze FC yatsinze AS Kigali igitego kimwe, cyinjijwe n’Umunya-Nigeria, Solomon Adeyinka Illessammi ku munota wa 11.
Iyi ntsinzi yatumye Musanze FC ikomeza kwicara ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 20 ikurikiwe na APR FC [yanganyije na Rayon Sports 0-0] n’amanota 18, Police FC ya gatatu ifite amanota 16 mu gihe Kiyovu Sports ya kane na Mukura VS ya gatanu zinganya amanota 15. AS Kigali ya Kimenyi Yves ni iya cyenda n’amanota icyenda.