Junior Rumaga na Bahali baciye amarenga y'urukundo aho Bahali agaragara nk'utwite
Guhera ku mugoroba wo ku wa 29 Ukwkira 2023, ku mbuga nkoranyambaga ni ibicika nyuma y’uko Junior Rumaga asohoye amafoto agaragaza Bahali Ruth atwite bagaca amarenga ko baba bagiye kwibaruka.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Rumaga Junior wari umaze gusangiza abamukurikira amafoto agaragaza uyu mukobwa atwite, yagize ati “Burya iyo amahitamo ari amwe umwanzuro ntuba ukikugoye!”
Bahali we yagiye ahatangirwa ibitekerezo agaragaza ko yishimiye uyu musore agira ati “Nakabaye ari njye ugushimira!”
Uyu mukobwa nawe yagiye ku mbuga nkoranyambaga arangije ati “Ubu tubaye batatu, warakoze mugabo wanjye. Tunywemo ku bw’urugendo rushya nubwo tutazi uko ruzagenda gusa Gihanga Imana y’i Rwanda izadukomeza.”
Ni amagambo n’amafoto yakiranywe yombi n’abakurikira aba bombi, icyakora ku rundi ruhande hari abatekereje ko baba babikoze mu kureshya abakunzi b’imyidagaduro nk’uko benshi mu bahanzi bakunze kubigenza iyo bitegura gushyira hanze igihangano gishya.
Ukuri kw’aya mafoto, Junior Rumaga yirinze kugira icyo abivugaho.
Ati “Kuri ariya mafoto ntacyo nyavugaho? Ni ukuri nahisemo kuruca ndarumira, icyakora mu minsi iri imbere nzabashaka mbibabwire neza.”
Aya mafoto yagiye hanze mu gihe hari andi yari aherutse kugaragaza Rumaga na Bahali ubona bahuje urugwiro, bamwe bagakeka ko ari urukundo bari kwishimira mu gihe hari abatekereje ko ari igihangano gishya benda gushyira hanze.
Rumaga na Bahali bakunze kugaragara bari kumwe bya hafi, umubano utera urujijo ku babakurikira cyane ko uretse kuba bose ari abasizi hari n’abamaze igihe bakeka urukundo hagati yabo.
Bahali Ruth yamenyekanye cyane mu 2022 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda akagera mu cyiciro cya nyuma.