Ukraine yagabye igitero cya Drone 36 ku Burusiya
Kuri iki cyumweru Uburusiya bwatangaje ko bwarashe indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa drone zigera kuri 36 zari mu kirere cy’Inyanja y’Umukara n’umwigimbakirwa wa Cremea. Ukraine yongereye ibitero igaba ku Burusiya ntacyo iratangaza kuri aya makuru.
Kuri iki cyumweru, abaministri b’ubucuruzi mu bihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi, bahuriye mu Buyapani basohora itangazo ryerekeye intambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine bavuga ko irimo ubugome, idafite impamvu zigaragara zayiteye uretse ubushotoranyi kandi itemewe mu buryo bw’amategeko.
Ministeri y’ingabo y’Ubwongereza kuri iki cyumweru yatangaje ko kaminuza zo mu Burusiya zategetsweko mu biganiro bigendanye n’amasomo zitanga, zigomba guhagarika kunenga politike n’ubukungu by’Uburusiya ndetse n’imyitwarire ya rubanda.
Yavuze ko ibi bigamije kubuza abantu kubona amakuru nyayo muri ibi bihe by’intambara Uburusiya burwana na Ukraine kandi ko ari indi ntambwe ikumira abantu kuvuga ku mikorere y’igihugu.
Ministeri y’ingabo y’Ubwongereza yavuze ko ibi bigamije gusa gushyira imbere ibitekerezo by’abashyigikiye ubutegetsi buriho mu Burusiya cyane cyane muri iki gihe byitezwe ko Perezida Vladimir Putin w’icyo gihugu ashobora gushaka indi manda ku butegetsi mu matora ateganijwe mu kwa gatatu mu Burusiya.