Impamvu Diamond yazanye abandi bana be mu Rwanda agasiga uwo yabyaranye na Hamissa Mobeto yamenyekanye

Impamvu Diamond yazanye abandi bana be mu Rwanda agasiga uwo yabyaranye na Hamissa Mobeto yamenyekanye

  • Impamvu Diamond atikoza umwana wa Mobetto

  • Diamond yazanye n'abana be mu Rwanda

Oct 30,2023

Nyuma y’uko Diamond Platnumz aserukanye abana yabyaranye na Zari hamwe na Tanasha Donna akirengagiza umwana yabyaranye na Hamisa Mobetto, yavuze ko atari byiza kugendana n’abana kuko baba bagomba kwiga.

Mu gihe Diamond Platnumz ari mu myiteguro yo gutaramira muri Kenya mu gitaramo cya Oktobafest, yaganiriye n’itangazamakuru agira bimwe asobanura kubyo abantu bibazaga haba ku buzima bwe ndetse n’umuziki muri rusanga.

Mu minsi yashize abantu batunguwe no kubona Diamond Platnumz aserukana n’abana yabayaranye na Zari hamwe na Tanasha gusa yirengagiza umwana yabyaranye na Hamisa Mobetto. Nyuma Hamisa Mobetto yavuze ko we n’umwana we baranywa amazi bakareba ibibareba.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyari ikibazo kiri mu bya mbere byabajijwe Diamond Platnumz impanvu atazanye na Dylan mu gihe abandi bana be batatu yari yabazanye mu Rwanda mu birori byo gutanga ibihembo byatanzwe na Trace.

Diamond Platnumz asubiza abanyamakuru ko impamvu ari uko abana bari ku mashuri kandi atari byiza kugendana n’abana mu bitaramo byinshi akaba ariyo mpamvu yagiye mu gihugu cya Kenya nta mwana ajyanye nawe. Icyo gihe aza mu Rwanda Dylan yari ku ishuri.

Diamond yagize ati "Si byiza kugendana n’abana ahantu hose niyo mpamvu nange naje hano ngenyine kuko ubu bakwiye kuba bari ku ishuri. Najyanye nabo mu Rwanda ariko ubu naje hano ngenyine kuko bari ku ishuri. Ntabwo ari inama nziza kujyana nabo ahantu hose kuko byaba ari ukubangiza."

Nyamara n’ubwo Diamond Platnumz yatangaje ko Dylan yari ku ishuri ubwo yazanaga Tiffah, Naseeb, na Nillan mu Rwanda, bivugwa ko n’ubundi Diamond atikoza uyu mwana yabyaranye na Hamisa Mobetto ndetse atajya yita ku munsi mukuru w’amavuko ye nk’uko yita ku bandi bana be.

INKOMOKO Y'UMUBANO MUBI HAGATI YA DIAMOND NA HAMISA MOBETO

Isoko y’umubano mubi urangwa hagati ya Diamond na Hamisa Mobetto, wavuye kera bakimara kuryamana Hamisa Mobetto agasama ndetse akaba uwa mbere mu kujya kubivuga mu itangazamakuru kandi Diamond afite umugore (Zari Hassan) icyo gihe mu rwego rwo kwihagararaho mu mafuti Diamond abanza kwihakana umwana. Dylan niwe mwana Diamond yabyaye akabanza kumwihakana.