Inzoga zamusigiye Isomo atazibagirwa - Dr Mbonimana wavanywe mu nteko n'ubusinzi, yatangaje ikintu cyatangaje benshi

Inzoga zamusigiye Isomo atazibagirwa - Dr Mbonimana wavanywe mu nteko n'ubusinzi, yatangaje ikintu cyatangaje benshi

Oct 30,2023

Dr Gamariel Mbonimana weguye nk’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kubera ubusinzi, yavuze ko agiye gushyira hanze igitabo kigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko yise “The Power of Keeping Sober” cyangwa se ‘Imbaraga z’Ubushishozi” bikaba biteganyijwe ko kizajya hanze mu Ugushyingo uyu mwaka.

Dr Mbonimana agaragaza gikubiyemo inama zigenewe urubyiruko ku bijyanye no kunywa inzoga nke no kwirinda ibiyobyabwenge, n’uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu kumurikira u Rwanda aruganisha ejo heza.

Mbonimana abinyujije kuri X yahoze ari Twitter, yatangaje ko abazacyitabira barimo abantu babiri mu bo biganaga ubwo yirukanwaga mu mashuri yisumbuye kubera gusenga na babiri bakoranye ubwo yiyirukanaga mu Nteko kubera gusinda.

Mu bandi yavuze bazitabira umuhango wo kumurika icyo gitabo harimo abapasiteri babiri bamubatije mu mazi menshi mu 1993, babiri mu bo basangiye inzoga bwa mbere ku myaka 26, nyir’akabari yanywereyemo inzoga bwa mbere na Padiri wamusuye mu rugo bwa mbere amaze kureka manyinya.

Ni igitabo yavuze ko kirimo inama nyinshi ku rubyiruko rwabaswe n’ubusinzi ndetse n’ibiyobyabwenge kandi cyanditswe mu mvugo zigezweho ku buryo kizaryohera urubyiruko ruzagisoma.

Dr Mbonimana yavuze ko Iki gitabo azakimurika anizihiza isabukuru y’umwaka  amaze aretse kunywa inzoga ku bw’impanuro za Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko abandi bose byari byarabananiye kuzimucaho.