Niwumva icyatumye umunyeshuri akubitwa akajya muri Koma, agahinda karakwica
Mu gihugu cya Kenya hakomeje kuvugwa inkuru ibabaje, aho umunyeshuri witwa Caleb Mwangi yakubitiwe ku ishuri yigaho nyuma yo kurya ibiryo by’inyongera ku ifunguro rya mu gitondo, ajya muri ’coma’ akamara iminsi 11 avurirwa mu cyumba cy’indembe.
Amakuru dukesha BBC avuga ko Se, Fred Mwangi, yavuzeko ubwo yahageraga, umwana we atashoboraga kuva mu gitanda cye, ntanashobore no kuvuga.
Uyu mubyeyi avugako umuhungu we yifitemo uburakari bwinshi rimwe na rimwe butuma akubita ingumi urukuta. Avuga ko izo ari ingaruka z’ihungabana yatewe n’ibyo yaciyemo hakabura gato ngo apfe.
Mwangi ahagurukije umuhungu we azamura ikoti rye ry’umweru, haboneka inkovu nini itwikiriye hafi umugongo we wose. Avuga ko ibisebe by’umuhungu we byageragamo imbere cyane, kuburyo umuganga wamubaze byabaye ngombwa ko akuramo ibice binini by’umubiri wo mu matako y’uyu muhungu akabikoresha mu kubyomeka (guhoma) aho yakomeretse.
Igihano cyo gukubita gifite amateka maremare muri Kenya, atangirira mu gihe aho abavugabutumwa (aba ’missionnaires’) n’abakoloni bagikoreshaga mu gushimangira ububasha bwabo.
Mu mwaka wa 2001, leta ya Kenya yaciye icyo gihano mu mashuri, ariko byaragoranye cyane guhindura imitekerereze y’abantu.
Imibare yo muri raporo ya vuba aha ku rugomo rukorerwa abana, yo mu bushakashatsi ku ngo mu gihugu bwo mu 2019, yahishuye ko abarenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’abafite imyaka 18 kugeza kuri 24 bo muri Kenya bemeye ko ari ngombwa ko abarimu bakoresha igihano cyo gukubita.
Caleb avuga ko ari Nancy Gachewa, umuyobozi w’ishuri Gremon Education Centre - ishuri ryo mu mujyi wa Bamburi hafi y’i Mombasa - wamukubise bwa mbere, nuko ategeka abandi banyeshuri gukomeza icyo gihano ariko Gachewa arabihakana, akavuga ko atari ari ku ishuri ubwo ibyo byabaga.
Gachewa n’undi munyeshuri mukuru mu myaka, witwa Idd Salim, batawe muri yombi baregwa gukubita no kwangiza bikomeye umubiri. Mu mwaka ushize, Salim yakatiwe gufungwa imyaka ine, nuko, nyuma yo kugirana n’ubushinjacyaha amasezerano ajyanye no kwemera icyaha akagabanyirizwa igihano, atanga ubuhamya mu rukiko ashinja Gachewa. Urubanza rwa Gachewa rurakomeje.