Zuchu agiye kubyarira Diamond Platinumz umwana wa 5

Zuchu agiye kubyarira Diamond Platinumz umwana wa 5

  • Diamond yasabye Zuchu kumubyarira umwana

  • Diamond na Zuchu bakiniye igihinde mu iserukiramuco rya Wasafi

  • Zuchu yemeza ko nta cyatuma atandukana na Diamond Platinumz

  • Urukundo rwa Diamond na Zuchu rugeze aharyoshye

Oct 31,2023

Ubwo bataramiraga mu iserukiramuco rya Wasafi Festival, Diamond na Zuchu bannyeze abakoresha imbuga nkoranyambaga babasebya bashaka kubatandukanya hanyuma Diamond asaba Zuchu ko yazamubyarira dore ko Zuchu we amaze igihe yiteguye ko yifuza kubyarira Diamond Platnumz.

Nyuma yo gutaramira mu gihugu cya Kenya ku wa Gatandatu mu iserukiramuco rya Oktbafest, Diamond yahise afata rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Tanzania gutaramira abafana be batuye Kahama mu iserukiramuco rya Wasafi Festival.

Nk'uko bisanzwe, iri serukiramuco rimaze igihe rizenguruka uduce twinshi two muri Tanzania hakaba harimo abahanzi benshi b'amazina akomeye higanjemo abakorera umuziki wabo muri Wasafi Records isanzwe ari iya Diamond Platnumz.

Ubwo Diamond yari ku rubyiniro na Zuchu, baririmbye indirimbo bakoranye yitwa "Mtasubiri" imaze umwaka igiye hanze. Ubwo iyi ndirimbo yari irangiye, bakomeje baterana imitoma mu njyana y'iyo ndirimbo ari ko bavuga amagambo adasanzwe ari muri iyo ndirimbo.

Diamond aririmba avuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram bazatungurwa ndetse akaririmba amubaza niba amwizera naho Zuchu we akaririmba ataka ibigwi Diamond Platnumz.

Mbere y'uko iyo ndirimbo irangira, Diamond yasabye Zuchu ko yamubyarira undi mwana wa gatanu mu bazwi. Ibyo byabaye nyuma y'igihe kirekire Zuchu atangaje ko azanamba kuri Diamond Platnumz uko byagenda kose.

Urukundo rwa Zuchu na Diamond rumaze igihe ruvugwa n'ubwo barukoresha mu gutwika iyo hari ibyo bashaka gukora dore ko mu ntangiro z'uyu mwaka bigeze kugaragaza ko batandukanye ndetse bakabwirana amagambo mabi ariko nyuma bakongera bakiyunga urukundo rugahinda. 

Mu minsi yashize, Diamond yaserukanye na Diamond mu Rwanda icyo gihe Zuchu nawe yarimo yita ku bana ba mucyeba we dore ko hari aho yafotowe afashe ikanzu y'umukobwa Zari yabyaranye na Diamond. Ayo mashusho yagaragaje ko nta rwango cyangwa umutima mubi Zuchu afitiye abana ba Diamond.