Ibyo Rashford yakoze bishobora gutuma ashwana n'umutoza Ten Hag

Ibyo Rashford yakoze bishobora gutuma ashwana n'umutoza Ten Hag

  • Marcus Rashford yakoze imyitozo wenyine

Oct 31,2023

Umukinnyi w'Umwongereza ukina asatira mu ikipe ya Manchester United, Marcus Rashford nawe ashobora kwisanga yagiranye ibibazo n'umutoza we, Erik Ten Hag nyuma y'uko akoze ibitemewe.

Ikipe ya Manchester United imaze iminsi mu bihe bibi kuva uyu mwaka w'imikino watangira. Ku rutonde rwa shampiyona bari ku mwanya wa 8 n'amanota 25 ndetse no mu mpera z'icyumweru gishize batsinzwe na Manchester City imbere y'abafana bayo.

Usibye kuba iyi kipe y'amashitani atukura itabona intsinzi ariko n'umutoza wayo ashinjwa kugira amahame rimwe na rimwe adakwiriye kuko kugeza ubu yanze kubabarira umukinnyi we Jadon Sancho ndetse biranavugwa ko mu kwezi kwa mbere ashobora kwigendera.

Kuri ubu rero Erik Ten Hag ashobora no kugirana ibibazo na Marcus Rashford bitewe n'ibyo yakoze nyuma y'uko batsinzwe na Manchester City ibitego 3-0.

Nk'uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, ubwo bari bamaze gutsindwa ku cyumweru, uyu mukinnyi yahise ajya mu kabyiniro kazwi ku izina rya Chinawhite ari kumwe n'inshuti ze, umuryango we bicara muri VIP mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 26 dore ko anavuka uyu munsi taliki 31 Ukwakira. 

Mu bandi bakinnyi bakinana bari bari kumwe ni Tyrell Malacia wenyine nawe umaze iminsi yaravunitse. Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Rashford ngo byarangiye bucya, saa cyenda n'iminota 30 z'urukerera ariko ntibizwi neza niba nawe yari akiriyo cyangwa yaratashye nk'umuntu ufite imyitozo kuri uwo munsi.

Ayo makuru yuko uyu mukinnyi yagiye mu kabyiniro yageze kuri Erik Ten Hag, none ejo kuwa Mbere ntabwo Marcus Rashford yakoranye imyitozo n'abandi ahubwo yayikoze wenyine i Carrington ariko ubu igisigaye ni ukureba niba nawe afatirwa ibihano biremereye. 

Marcus Rashford ari kumwe n'umukunzi we mu kabyiniro bizihiza isabukuru y'amavuko nyuma yuko Manchester United itsinzwe na Manchester City 

Marcus Rashford yakoze imyitozo wenyine nyuma yuko agiye mu kabyiniro 

Erik Ten Hag ugira amahane akomeye kuri ubu hategerejwe kureba niba afatira ibihano na Marcus Rashford