Ruhango: Umugabo yasanze umukobwa we ari gusambana, akora ikintu cyatumye benshi bamwibazaho bikomeye

Ruhango: Umugabo yasanze umukobwa we ari gusambana, akora ikintu cyatumye benshi bamwibazaho bikomeye

Oct 31,2023

Mu karere ka Ruhango hakomeje kuvugwa inkuru y'umugabo witwa Bimenyimana uri mu kigero cy’imyaka 46 y’amavuko, urembeye kwa muganga nyuma yo gusanga umukobwa we asambana agafata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima; igikorwa cyanenzwe n'abatari bake ari nako bibaza icyateye mu bantu kiri gutuma imibare y'abiyahura n'abagerageza kwiyahura irushaho gutumbagira.

 
Ibi bikaba rero byarabereye mu mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Gikoma Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, aho bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo bavuga ko yatashye saa tatu za n’ijoro (21h00) zo ku Cyumweru cyo ku italiki ya 29/10/2023 asanga umukobwa we arimo gusambana, batangira gutongana ahita yinjira mu nzu afata umuti wica udukoko arawugotomera atangira kurashya.       Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango buvuga ko uyu mugabo yashatse kwiyahura koko, ngo byari bitewe n’uko yasanze umukobwa we asambana.  
Gitifu w’Umurenge wa Ruhango Kayitare Wellars yavuze ko raporo bahawe yemeza ko uriya mugabo yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umwana we, ko aribyo byatumye afata icyo cyemezo cyo kwiyambura ubuzima.     Ariko akavuga ko ibi bikimara kuba batabaye bamujyana kwa Muganga, mu Kigo Nderabuzima cya Nyarurama giherereye mu Murenge wa Ntongwe. Ati “Nta yandi makuru turamenya y’uko amerewe ariko aracyari kwa Muganga”.      
Cyakora abaturage bavuga ko nta makimbirane uyu mugabo witwa Bimenyimana yari asanzwe afitanye n’umukobwa we usibye kumufatira mu cyuho asambana.