I Rulindo, Gitifu w'umurenge yafunzwe azira gusambanya umwana w'imyaka 15

I Rulindo, Gitifu w'umurenge yafunzwe azira gusambanya umwana w'imyaka 15

Oct 31,2023

Ku wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2023, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko.

Amakuru akomeza avuga ko Gitifu Ndagijimana Frodouard, yatawe muri yombi tariki 30 Ukwakira, 2023, akurikiranyweho ibyaha bitanu (5).

Bikekwa ko iki cyaha uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yagikoreye mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, akaba yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo, akurikiranyweho ibyaha bitanu. Ati “Akurikiranyweho ibyaha bitanu bikurikira, gusambanya umwana, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe no guhimba inyandiko mpimbano.” Akaba yarabikoze mu bihe bitandukanye.

Bivugwa ko yasambanyije uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko muri Nzeri mu 2023, aho kugira ngo abigereho yamwijeje ko azamufasha kumuhindurira amazina.

 

Gusambanya umwana ni icyaha gitenganywa n’ingingo ya kane y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igihano cy’iki cyaha ni igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyo gitenganywa n’ingingo ya gatandatu y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo iryo shimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni ebyiri ariko atarenze eshatu.

 

Icyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite cyo giteganywa n’ingingo ya 15 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo ngingo ivuga ko uwo umucamanza agihamije ahanwa n’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni 10.

Icyaha cyo guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano cyo gihanwa gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa undi ushinzwe umurimo w’igihugu, Igifungo nti kijya munsi y’imyaka irindwi ariko ntikirenze imyaka 10 n’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imweariko atarenze miliyoni eshatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB ivuga ko mu gihe dosiye y’uyu mugabo igikorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, uyu muyobozi ubu afungiwe kuri station ya RIB ya Kicukiro.