Agiye kumara imyaka irenga itatu muri gereza azira kutishyura indaya
Umugabo wo muri Singapore yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’iminsi 71 ku bwo kwanga kwishyura indaya baryamanye.
Uwo mugabo witwa Abdul Rahman A Karim yari yemeranyije n’umugore wicuruza ukomoka muri Australia, kumwishyura Amadolari 700 bakamara isaha bakora imibonano mpuzabitsina.
Ikinyamakuru CNA cyo muri Singapore cyatangaje ko uwo mugore w’imyaka 35 yari yaje muri icyo gihugu mu biruhuko, gusa n’iwabo muri Australia asanzwe yicuruza.
Amaze kugera muri Singapore tariki 14 Ugushyingo umwaka ushize, yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ko yahageze, anararika abakeneye serivisi ze mu gihe cyose yari kumara muri icyo gihugu.
Abdul yahise amubengukwa, bandikirana kuri WhatsApp birangira bemeranyije guhura. Icyakora, mu rukiko ubushinjacyaha bwavuze ko uwo mugabo atigeze asubiza ubutumwa uwo mugore yamwandikiye, amumenyesha ko nibamara kwishimisha aza kumwishyura Amadolari 700.
Umugore yakubiswe n’inkuba ubwo bari bamaze kuryamana, umugabo akamwishyura Amadolari abiri gusa.
Yahise yitabaza Ambasade ya Australia muri Singapore ndetse n’Umuryango usanzwe uvuganira abakora umwuga w’uburaya.
Ikirego cyagejejwe mu rukiko, biza kugaragara ko ari inshuro ya kabiri Abdul aryamana n’abagore bicuruza akanga kubishyura ari nabyo byatumye ahanishwa igihano kinini.