I Rubavu, undi muturage yakomerekejwe n'isasu ryaturutse muri Congo

I Rubavu, undi muturage yakomerekejwe n'isasu ryaturutse muri Congo

Nov 01,2023

Umuturage wo mu murenge wa Bugeshi w’akarere ka Rubavu, yakomerekejwe n’isasu ryaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aba uwa kabiri bibayeho mu gihe gito kikurikiranya bitewe n’intambara iri kubera hafi n’umupaka.

Uwakomerekejwe n’isasu ni uwitwa Hagumimana Pierre wo mu mudugudu wa Buringo, akagari ka Butaka ho mu murenge wa Bugeshi w’akarere ka Rubavu. Amakuru avuga uko isasu ryaturutse ku ruhande rwa Congo ryamukomerekeje ukuguru, ubwo yari aragiye inka hafi y’umupaka w’ibihugu byombi.

Umurenge wa Bugeshi uhana imbibi na Teritwari ya Nyiragongo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zimaze iminsi zihanganiyemo n’umutwe wa M23.

Kugeza ubu ntibizwi neza niba isasu ryakomerekeje uriya muturage ryaba ryarashwe na FARDC cyangwa M23.

Umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko FARDC ari yo yarashe iri sasu. Yavuze ko mu bandi bishwe na FARDC harimo umudamu witwa Zabayo Hangi wo muri Groupement ya Buhumba. Uyu yasize abana batanu.