Tanzania: Abagore bifuzaga ikibuno kinini barabyinira ku rukoma, nyuma ya gahunda batangiye gukorerwa

Tanzania: Abagore bifuzaga ikibuno kinini barabyinira ku rukoma, nyuma ya gahunda batangiye gukorerwa

Nov 01,2023

Abagore bifuza guhindura imiterere y’imibiri yabo bakomeje kwiyongera mu gihugu cya Tanzania nyuma y’uko bitaro bya Muhimbili Mloganzila Hospital bitangije iyi gahunda kumugaragaro.

 

Dr. Eric Muhumba ushinzwe kubaga ababagana, avuga ko abakomeje kugana ibi bitaro abenshi ngo bajya kwiyongeresha ibibuno. Gusa ngo n’ubwo ari abahanga mu gutanga iyi serivisi, ntibazaba ari bonyine kuko bazajya bafatanya n’izindi nzobere ziturutse mu bindi bihugu birimo nk’Ubuhinde.

 

Uyu mudogiteri avuga ko bumwe mu buryo bwo kongera ibibuno bakoresha, harimo gukura ibinure ku ndanda y’ukeneye iyi serivisi bakabishyira ku kibuno ku buryo imiterere yifuza ayibona.

Aba baganga bavuga ko nta ngaruka ziba ku muntu wakorewe ibi bikorwa kuko ibinure bikoreshwa mu kongera imiterere y’ababyifuza biba byavuye ku mubiri wa nyirabyo.Iyi serivisi, yishyurwa hagati ya miliyoni 12 na 18 z’amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga hagati ya miliyoni 6 Frw na Miliyoni 9 Frw.

 

Ni mu gihe kwiyongeresha bimwe mu bice by’umubiri muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba byasabaga kujya muri Nigeria, Afurika y’Epfo cyangwa muri Asia ,Amerika n’Uburayi.