Rubavu: Abanyeshuri ba C.S Cyanzarwe babwiriwe kubera gucana umuriro ukanga kwaka. Haravugwa amarozi
Abaturage bavuga ko impamvu abana babwiriwe ari uko igikoni cyarozwe
Abakozi bashya bananiwe gucana umuriro muri muvero
Bacana umuriro ugahita uzima - bamwe bati abakozi birukanwe baroze igikoni
Abanyeshuri bo ku kigo cya CS Cyanzarwe biriwe batariye kubera ko umuriro wo mu gikoni batekeramo wanze kwaka burundu kubera ko ngo abakozi birukanwe basize bakiroze nkuko amakuru abitangaza.
Ibi byabaye kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023 nyuma y’uko iri shuri rihinduye abatetsi maze abashya bakagorwa no gucana umuriro ngo batekere abanyeshuri.
Amakuru aravuga ko abatetsi bashya bazanwe n’iki kigo ngo biriwe bacaniye amazi yanga gushya bituma abanyeshuri batarya.
Umunyamakuru wa Radio&TV10,Oswald Mutuyeyezu yavuze ko uwamuhaye amakuru yemeje ko byatewe nuko hazanwe abatetsi bashya hakirukanwa abari bamenyereye.
Yagize ati "Ikigo cya Centre Scolaire Cyanzarwe i Rubavu abana babwiriwe.
Ababyeyi babwiwe ko ngo byatewe n’abatetsi bakuwe Ku kazi bagasiga baroze igikoni noneho ababasimbuye bacana bikanga."
Uyu munyamakuru yavuze ko amajwi yahawe yumvikanyemo abaturage bemeza ko iki gikoni cyarozwe.
Umubyeyi umwe yagize ati ’Umuriro bamaraga kugucana gugahita gongera gukazima. Ibyo basize bakoze iryo ziko, niba bariroze ndotubizi. Ni inkwi zirumye. Kuva mu gitondo bacaniriye amazi g’umutsima ganze gufata bitewe n’abakozi bahinduye bakazana abandi.’
Aba batetsi bashya bivugwa ko bazanywe ku ishuri na Perezida w’ababyeyi, bamwe mu bayobozi n’abarerera kuri iryo shuri ntibabyishimira.
Amakuru akavuga ko hari abashaka ko perezida w’ababyeyi avaho binyuze mu nzira zose zishoboka zirimo n’iki kibazo cyo guteka bikanga gushya.
Nzabahimana Evariste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe yabwiye UMUSEKE ko basuye iki kigo bagasanga ikibazo ari abatetsi bashya bagowe no guteka kuri muvero.
Ati “Icyo kibazo twakimenye, dukurikiranye dusanga kuri iri shuri barirukanye abakozi batekaga, bazana abashya guteka kuri Muvero byabananiye.”
Gitifu Nzabahimana avuga ko bagiriye inama iki kigo uburyo bakoresha kugira ngo abana barire ku gihe.