Abasore: Dore ibintu 10 utagomba gukorera umukobwa uguha agaciro
Igihe ufite umukobwa uguha agaciro ndetse akaguha icyubahiro ukwiye, ni byiza kwita ku buryo nawe umufata, bityo ukaba umugabo wiyubashye. Niba uri umusore, menya bimwe mu bintu bikomeye utagakwiye gukorera umukobwa uguha agaciro.
Dore ibintu 10 buri musore ufite umukobwa umukunda kandi umuha agaciro adakwiye kumukorera nk'uko byatangajwe n'urubuga Wikihow:
1. Wimugereranya n’abandi
Niba umukobwa aguha agaciro kandi akagukunda, wagakwiye kumwubaha no kwirinda kumugereranya n’abandi kuko byanze bikunze biramubabaza, niba utakwihanganira kuba uri kumwe nawe, wagakwiye gushaka uwo wumva mukwiranye ariko ukareka kugereranya umukunzi wawe n’abandi.
2. Wimurakarira ngo utongane cyane
Umugabo wiyubaha ntatonganya umugire we, byose rero bitangirira mu busore, niba ufite umukobwa mukundana mukagirana ikibazo, ushobora kwicarana nawe mukabikemura utagombye gutongana kuko binagabanya amarangamutima akugirira.
3. Ntuzatinyuke kumusaba amafoto yambaye ubusa
Ibi byo ni agahomamunwa! Umusore usaba umukobwa amafoto ntaba yiyubashye ariko noneho aba asuzuguye by’agahebuzo uwo ayasabye, niba ufite uwo ukunda ntiwagakwiye kumwubahuka ngo umusabe ibintu nk’ibi.
4. Wimushinja kutagukunda kugira ngo akunde aryamane nawe
Hari abasore benshi bakoresha uburyo bwo gushinja no kugaragaza ibibazo bidahari akavuga ati ‘Ntunkunda niba tutaryamana’ cyangwa se ati ‘uragira ngo nzaguce inyuma?’ bityo bigatuma umukobwa bakundana ahorana umutima mu kirere yibaza icyo gukora.
Umukobwa wubaha ntiwamubwira ibintu nk’ibi, niba atiteguye wamureka ukihangana cyangwa se ukamureka ugashaka undi uzajya wemera kubana nawe uko ubyifuza.
5. Wimuca inyuma
Aho kugira ngo umukunzi wawe umuce inyuma, wamureka ugashaka uwo wifuza, kubeshywa mu rukundo nicyo kintu cya mbere kibabaza, umuntu ukunda ntiwagakwiye kumubabaza.
6. Wimutera inda ngo uyihakane
Igihe uri mukuru bihagije ku buryo watera inda, uba ukwiye gufata ingamba zo kutayitera, ariko igihe bibaye ntubashe kwirinda ugatera umukobwa inda, kwiyubaha nyako ku musore ni ukwemera inshingano cyane cyane ko uwo mwana ba ari uwawe ubuzima bwawe bwose.
7. Wiryamana nawe mutikingiye niba atari we wenyine
Ibi ni ubugome ndetse ni no kutubaha uwo mukundana, niba atari we wenyine mugirana imibonano mpuzabitsina idakingiye, uba uri gushyira mu kaga ubuzima bwanyu mwembi ariko uba uri no gukora ibintu bitiyubashye.
8. Wikwica gahunda, wimuha amasezerano utazasohoza
Guhindura gahunda ku munota wa nyuma cyangwa kuyica ku bushake ndetse no gutanga amasezerano utazasohoza ntibiba bikwiye ku muntu ukunda by’ukuri.
9. Wimutoza kunywa ibiyobyabwenge
Hari abakobwa benshi bagiye banywa ibiyobyabwenge kubera abakunzi babo, ariko ukuri ni uko umusore wubaha umukobwa bakundana atajya yifuza kumuha ibiyobyabwenge kuko nawe aba azi neza ko atari byiza
10. Wimwereka ko ufite abandi bantu bamuruta
Mu buzima ushobora kugira umuntu ukunda ariko ntashobora kuruta ababyeyi, inshuti zimwe na zimwe, ariko mu byo ukora ntugomba kugaragariza cyane umuntu mukundana ko aza inyuma y’abantu runaka mu buzima bwawe, nawe ntaba abiyobewe si byiza guhora ubimwibutsa kuko bishobora gutuma atekereza ko ntacyo avuze kuri wowe.