Bamwe mu bakinnyi Arsenal yifuza kugura mu kwa Mbere harimo n'abo muri Real Madrid

Bamwe mu bakinnyi Arsenal yifuza kugura mu kwa Mbere harimo n'abo muri Real Madrid

Nov 01,2023

Mu gihe babura amezi abiri ngo isoko ry'igura n'igirisha ryogere rifungure, Arsenal yatangiye guca amarenga ko ishaka Aulerien Tchouameni wa Real Madrid ndetse n'abandi.

Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko Real Madrid ishaka kurangizanya na Chelsea ku muzamu wayo Keppa Arrizabalaga. Los Blankos ngo ntabwo izarenza miliyoni 17€ yishyura Chelsea kuri Keppa Arrizabalaga, mu gihe mu myaka itanu ishize ubwo Keppa yajyaga muri Chelsea, byayitwaye miliyoni 71€.

The Mirror yavuze ko Juventus ishaka Thomas Partey wa Arsenal mu kwa mbere. Impamvu Juventus ishaka uyu mukinnyi ni ukugira ngo yuse ikivi cya Paul Pogba wahagaritswe kubera gukoresha imiti yongera imbaraga mu mubiri.

Caliciomelicato yo muri Espagne, yanditse ko mu kwezi kwa Mbere umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta yifuza abakinnyi barimo Martin Zubi Mendi wa Real Siciedad na Aurelien Tchouameni wa Real Madrid.

The Express yavuze ko Chelsea ishaka kuzasinyisha umudage w'imyaka 20 y'amavuko ukina mu kibuga hagati muri Bayer Leverkusen, Frolian Wirtz.

90 Minutes yavuze ko Chelsea yohereje inzobere muri Espagne. Izi nzobere zagiye kwiga ku buhanga bw'umuzamu ukomoka muri Georgia akaba akinira Valencia, uwo nta wundi ni Giorgi Mamardashvili.

Ikinyamakuru Fichajes cyo muri Espagne cyanditse ko umutoza wa Chelsea Maurico Pochettino,  yifuza umuzamu wa Athletic Bilbao, Unai Simons. The Sun yagarutse kuri myugariro wa Chelsea Trevor Chalobah, yandika ko yifuzwa na Brussia Dortmund mu kwezi kwa Mbere.

Juventus de Tourre iri kwifuzwa Thomas Partey ngo ajye kusa ikivi cya Paul Pogba wahagaritswe kubera gukoresha imiti yongera imbaraga

Mu bakinnyi bifuzwa na Arsenal harimo na Aulerien Tchouameni wa Real Madrid