Bruce Melody yahishuye ikintu gitangaje cyabaye ubwo yahuriraga na The Ben muri Studio bagiye gukorana indirimbo

Bruce Melody yahishuye ikintu gitangaje cyabaye ubwo yahuriraga na The Ben muri Studio bagiye gukorana indirimbo

  • Bruce Melody Yari Agiye Gukorana Indirimbo Na The Ben

  • Bahuriye muri Studio birangira indirimbo idakozwe

  • Bruce Melody yongeye kuvuga ku byo guhangana kwe na The Ben

  • Icyo Bruce Melody asaba abafana

  • Bruce Melody yaherekeje Element muri Uganda

Nov 01,2023

Bruce Meodie yasabye abafana kutarangazwa n'ibivugwa bimuhanganisha na bagenzi be anahishura ko igihe cyose byashoboka ntakabuza yakorana indirimbo na The Ben kuko aramwubaha.

Bruce Melodie yavuze ko yasanze The Ben muri studio ari gukina ’PlayStation’ we akajya gufata amajwi yayo ari Producer Madebeats uyafashe. Icyo gihe The Ben yari kumwe na Zizou Alpacino. Bruce Melodie yatangaje ko we yafashe amajwi ’recording’ noneho aragenda. 

Yakomeje asobanura ko yasize The Ben ari gukina iriya mikino yo kuri murandasi ariko ntabwo yigeze we afata amajwi. Melodie ati: ”Nta ndirimbo mfitanye na The Ben ariko ni umuhanzi mukuru nubaha. Twakorana indirimbo bibaye ari ibishoboka kuko nta roho mbi mfite".

Bruce Melodie yasabye abafana kutarangazwa n'ibivugwa bimuhanganisha na bagenzi be

Bruce Melodie yatangaje ibi ubwo yari avuye muri Uganda aho yaherekeje Element wari watumiwe mu bitaramo yanahuriyemo na Super Manager.  Ati: ”Nabonye muvuga ngo nahamagaye Element muri Trace Award tujyana kuyifata. Nonese kuki mutibaza impamvu namuherekeje muri Uganda? Rero Element ni umuvandimwe ngomba kumushyigikira nawe akanshyigikira”.

Bruce Melodie yavuze ku makipe yaje mu myidagaduro ashingiye ku bahanzi babiri

Yasabye abafana gushishoza bakirinda ibibatandukanya. Ati: ”Niba ndi Bruce Melodie nkaba nkora cyane kuki mutanshyigikira? Ariko rero nubwo ibyo bintu bicuruza ntimugahombye abandi bantu. Nitujya hanze mujye mudushyigikira twese. Rero dushyigikire umuziki nyarwanda. Ndi umuhanzi w’umunyarwanda ukunda umuziki, ukunda ibyo nkora. Iyo bibaye ngombwa ko ndwana nkoresha umuziki.”