Abagabo 3 baguwe gitumo aho babagira imbwa bahita batabwa muri yombi
Rwamaga: Abagabo batatu batawe muri yombi n'inzego z'umutekano kubera kubaga no gukwirakwiza inyama z'imbwa
Ku wa 28 Ukwakira 2023, mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyumbu mu kagari ka Murehe, umudugudu wa Kajororo, nyuma y’amakuru yavuye mu baturage ku bufatanye n’inzego za RDF, irondo n’abaturage hafashwe abagabo batatu bakekwaho kubaga imbwa no gukwirakwiza inyama zazo mu baturage.
Mu bafashwe harimo Sibomana Jean Pierre w’imyaka 29 uvuka mu kagali ka Murehe mu mudugudu wa Kajororo.
Hafashwe kandi uwitwa Manirafasha Eric w’imyaka 24 na we uvuka muri Murehe mu mudugudu wa Bitega na Maniraguha Pierre Alias Sinderibuye w’imayaka 26 wo mu kagali ka Ntebe, mu mudugudu wa Samuramba.
Aba bose bafatiwe aho bazibagira ndetse barabyemera ko bazibaga kandi bagakwirakwiza inyama zazo mu mirenge ya Nyakaliro na Karenge, muri urwo rugo hari icyobo bashyiramo ibisigazwa bisaguka kuri izo mbwa.
Aba bose bahise bacumbikirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Muyumbu bakorwaho iperereza.