Dore igitumye Perezida Paul Kagame yirukana Dr Patrick Hitayezu muri MINECOFIN
Perezida Kagame yirukanye ku mirimo Dr Patrick Hitayezu
Perezida Kagame yirukanye ku kazi Umuyobozi ukomeye muri MINECOFIN
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yirukanye ku mirimo Dr Patrick Hitayezu, kubera imyitwarire idahwitse yatumaga atubahiriza inshingano ashinzwe.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, mu ijoro ryo ku itariki 2 Ugushyingo 2023, rivuga ko mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Dr Patrick Hitayezu yirukanywe kubera imyitwarire idahwitse yatumaga atubahiriza inshingano ashinzwe.
Dr Patrick Hitayezu, wari Chief Economist, yari ashinzwe iterambere, guhuza ibikorwa ndetse no gusesengura umusaruro ku rwego rw’ubukungu muri (MINECOFIN)
Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Nyakanga 2022, ni yo yashyize Dr Patrick Hitayezu ku mwanya wa Chief Economist, muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) asimbuye Nyakwigendera Dr Thomas Kigabo.
Patrick Hitayezu ni umuhanga mu by’ubukungu ufite uburambe bw’imyaka irenga 10 mu bijyanye no gusesengura Politiki y’ubukungu. Mbere yo kwinjira muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, yakuriye ishami ry’ubushakashatsi muri Banki Nkuru y’u Rwanda.
Yabaye kandi mu nama y’Ubutegetsi mu bigo bitandukanye harimo Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu Akamaro (RURA).