Abasore: Ntuzibeshye ngo ushakane n'umukobwa uteye utya
Buri wese aba yifuza umuntu uzamfasha kugera ku ntego ze, umuntu uzamushyigikira niyo mpamvu umukobwa utameze gutyo umusore adakwiye kumureba.
Ese ni abahe bakobwa bashobora kubishya ubuzima bwawe?
1. Umukobwa ukundana n'abandi
Hari ubwo uyu mukobwa muba mukundana ariko ukabona ajya asarira abandi basore cyangwa abagabo , uyu mukobwa ntuzigere utekereza kumugira umugore.
Niba ubona umugore wawe yirirwa avuga ko yasariye abantu bafite amazina akavuga ko abakunda cyane, kurayo amaso. Ntabwo hano twirengagije amarangamutima y'abo mukunda cyangwa ayanyu, ariko umukobwa wirirwa yiruka ku muntu ngo ashaka kuzamuhobera , kwifotozanya nawe,... si uwawe ntabwo ashobotse.
2. Umukobwa wijanditse mubusambanyi na mbere hose kandi ukaba ubona byaranze kumuvamo.
Musore menya uko uyubora amarangamutima yawe urekeze ahandi, niba ukundana n'umukobwa ariko ukaba ubona yirirwa avuga imibonano mpuzabitsina cyangwa abirimo cyangwa abigusaba.Menya ko utazabibasha.
3. Agira amahane
Umukobwa ugira amahane sinzi ko uzabasha kumunyuzamo umwuka mugani w'Abanyarwanda. Wowe ubwawe menya uwo uriwe, umenye uko ubyitwaramo nuko uyobora amarangamutima yawe ku muntu umeze gutya.
Niwirengagiza iyi ngingo, mugakomeza gukundana mukanashakana , uzibuka ko wabisomye muri kumwe nk'umugore n'umugabo kuko umuntu umubonera mu magambo nuko agusubiza.
4. Akunda imbuga nkoranyambaga cyane
Niba waragerageje kumuganiriza akaba yaranze kandi akaba ari ntakintu kizima akura muri zo, mugendere kure.
Ibi tuvuze haruguru, ntabwo bigamije kukubuza uwo mukundana ahubwo ni ukuguha ibitekerezo bikomeza kugufasha kubana neza n'uwo muzashakana ariko kandi ukamenya guhitamo neza.
Isoko: Vocal Media