Nyuma yo kwiyongera kw'abafatwa babaze imbwa, umukozi wa RICA, asabye inteko ikintu gitangaje abatari bacye

Nyuma yo kwiyongera kw'abafatwa babaze imbwa, umukozi wa RICA, asabye inteko ikintu gitangaje abatari bacye

Nov 02,2023

Umukozi ushinzwe kugenzura isuku, ubuziranenge n’akato k’ibikomoka ku matungo mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa no kurengera umuguzi, RICA, Simbarikure Gaspard, yasabye Inteko y’Umuco kureba niba inyama z’imbwa zakongerwa mu nyama ziribwa mu Rwanda.

Tariki ya 11 Ukwakira 2023, abaturage bo mu kagari ka Ruhango, umurenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo bafatiye mu cyuho umugabo witwa Nsabimana Valens abaga imbwa, baramukubita, bamuhora ko yari ashaka kugabura inyama zitemewe mu Rwanda.

Mu buhamya Nsabimana yatanze, yasobanuye ko amaze kubaga imbwa zigera muri 80, ahamya ko hari n’abandi benshi babikora muri Kigali. Ati: “Ababaga imbwa barahari benshi cyane, buriya inyama z’i Gikondo ni imbwa gusa gusa, ubu nakujyana ahantu harenga hatatu bacuruza inyama z’imbwa muri busheri i Kigali."

Nyuma y’aho inkuru ya Nsabimana imenyekanye, abenshi, barimo abakunda inyama zisanzwe n’izotswa ku mushito (broche         e) bagaragarije ku mbuga nkoranyambaga ko batewe impungenge n’inyama zicuruzwa mu mabagiro na resitora zitandukanye zo muri Kigali, cyane aho zigurishwa ku giciro gito cyane ugereranyije n’igisanzwe.

Abaturage bagera muri batanu batangarije munyamakuru wa TV1 bavuze ko batatungurwa no kumenya no bagaburiwe imbwa, kuko ngo inyama zazo zisa n’iz’ihene. Harimo umumotari wagize ati: “Nkanjye nzi ahantu Igiti kigura 1500, ahandi kigura 500. Nkanjye rero bakavuga bati ‘Wa mumotari kubera ko nimugoroba araza kugura Igiti cya 500, reka tujye kumushakira izihwanye n’ubushobozi bwe’. Inyama zirahenze, ugasanga rero za mbwa ni yo mpamvu bazihereza tutazi ko ari zo.”

Simbarikure yatangarije uyu munyamakuru ko mu muco nyarwanda bisa n’aho Abanyarwanda bemeranyije kutarya imbwa. Yagize ati: “Nk’uko ushobora kujya muri kominote runaka, ugasanga abantu barumvikanye ku byo bemera, bati ‘Kurya ikintu runaka, kirazira birabujijwe’. Mu muco nyarwanda bisa nk’aho bemeranyije bati ‘Kurya imbwa cyangwa injangwe ntibyemewe’. Uwo ni umuco utanditse.”

Uyu mukozi ariko yavuze ko mu gihe abaturage bavuga ko nta ngaruka inyama z’imbwa zigira ku buzima bw’umuntu, Inteko y’Umuco yareba niba byashoboka ko zongerwa mu zemerewe kuribwa. Ati: “Hari ikigo cy’igihugu gishinzwe ururimi n’umuco, abo ni na bo twasaba kugira icyo bakwiye kuba bakora. Niba umuco wanakura, ntabwo twabyanga.”

Yakomeje ati: “Urwo rwego Leta yashyizeho rushinzwe kureba umuco uko ugomba gukura no kureba ibitakijyanye n’igihe, twita za ‘kirazira’ ni rwo rukwiye gufata iya mbere, wenda rukavuga ruti ‘Okay, mu byo twaziririzaga birimo no kurya imbwa, ntacyo bigitwaye, dushobora kurya imbwa, nta kibazo.’ Amategeko na yo agahinduka, akavuga ati ’Mu matungo avaho inyama ziribwa, n’imbwa wenda yajyamo’.”

Simbarikure yasobanuye ko inyama z’imbwa zibaye zishyizwe ku rutonde rw’izemerewe kuribwa, hakurikiraho gushyiraho amabwiriza y’uburyo ubuziranenge bwazo bugenzurwa. Gusa ngo mu gihe zitaremerwa, RICA ihagaze ku cyo amabwiriza ateganya.

Mu gihe inyama z’imbwa zitaremerwa mu Rwanda, Simbarikure yasobanuye ko urwego abereye umukozi rudashobora gushishikariza Abanyarwanda kuzirya. Yagize ati: “Ariko ntabwo twebwe twashishikariza abantu ngo nibagende bajye kurya imbwa.”