Dr Christopher Kayumba yakatiwe gufungwa imyaka ibiri isubitse no gutanga ihazabu

Dr Christopher Kayumba yakatiwe gufungwa imyaka ibiri isubitse no gutanga ihazabu

Nov 03,2023

Kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Ugushyingo 2023, Ni bwo Urukiko Rukuru rwahamije Kayumba Christopher icyaha cy’ubwinjiracyaha mu mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, yakoreye ku mukobwa wari umukozi we wo mu rugo, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu mwaka umwe.

 

Iki cyemezo Urukiko Rukuru rwafashe, kivuga ko Dr Christopher Kayumba adahamwa n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 ndetse n’icy’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha yakoreye ku wari umunyeshuri we muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Itangazamakuru.

Ubushinjacyaha bwari bwajuririye urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Dr Kayumba Christopher ku byaha yari akurikiranyweho nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Icyemezo kimugira umwere cyasomwe ku wa 22 Gashyantare 2023 ndetse ahita arekurwa ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira.

Urukiko Rukuru rwemeje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro kuri bimwe.

Rwemeje ko Dr Christopher Kayumba ahamwa cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18, rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 Frw).