Nigeria: Abadepite bateye utwatsi Perezida, ushaka ko bamugurira ubwato bugezweho

Nigeria: Abadepite bateye utwatsi Perezida, ushaka ko bamugurira ubwato bugezweho

Nov 03,2023

Mu gihugu cya Nigeria haraturuka amakuru avugako Abadepite banze kwemeza umushinga wazanywe na Guverinoma wo kugurira Perezida ubwato bugezweho bwa miliyoni esheshatu z'amadorari [$6].

 

Bimwe mu byatumye aba badepite banga uyu mushinga, ngo ni uko byaba ari ugupfusha ubusa no gusesagura amafaranga ya Leta  mu gihe igihugu gihanganye n’ubuzima buhenda umunsi ku wundi. Gusa nyuma yo kwanga gushyira mu bikorwa ngo batore uwo mushinga, abo badepite bahise bakomereza ku wundi mushinga wo kongera buruse ihabwa abanyeshuri barihirwa na Leta nkuko BBC ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Uretse abo badepite batashimishijwe n'uwo mushinga, n'abaturage ubwabo ba Nigeria bari bawanze aho bavugaga ko mu kimbo cyo kugura ubwo bwato amafaranga yabwo yakoreshwa mu yindi mishinga ifitiye igihugu akamaro kubwo inyungu z'abaturage.