Yakoze ibyazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kwamburwa igare ryari rimutunze

Yakoze ibyazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kwamburwa igare ryari rimutunze

Nov 03,2023

Mu gitondo cyo ku wa kane tariki ya 02 Ugushyingo 2023, Ni bwo  mu karere ka Nyarugenge umusore wakoraga akazi ko gutwara ibintu n'abantu ku igare yagerageje kwiyahura nyuma yo kwamburwa igare yakoreshaga na Polisi ariko umugambi we uburizwamo nyuma yo gutabarwa.

Bamwe mu baturage bari aho uyu musore yiyahuriye ariko Imana igakinga ukuboko  bavuze ko iki gikorwa yakoze kigayitse kuko igisubizo atari ukwiyambura ubuzima. Abaturage bamubonye arohorwa muri ruhurura ihuza umurenge wa Nyarugenge na Gikondo, bavuze ko uyu musore akoze ibi nyuma yo kwamburwa igare yakoreshaga atwara abantu n'ibintu ubwo yafwatwaga yarenze ku mabwiriza agenga abanyonzi.

Umugabo wamurohoye, yatangaje ko yishimiye gukiza ubuzima bw'umuntu nubwo ibyo yari afite birimo ibyangombwa na telefoni byarohamye mu mazi. Ati" Nubwo telefoni yanjye n'ibindi byarohamye mu mazi ndishimye kuko ubuzima bw'umuntu buruta byose".

Aba baturage kandi bavuze ko kuba yarambuwe igare rye atari byo byatumye yiyahura ahubwo ari ibiyobyabwenge yihayuhje dore ko yakundaga kugenda mu muhanda ntankweto yambaye kandi afite akajerekani ka litiro Eshanu kuzuye alukol bifashisha mu budozi bw'inkweto.

Umunyamakuru yarinze ava aho aya marorerwa yabereye, uyu musore ataragira ijambo na rimwe atangaza ku byabaye.

Abayobozi bari bitabajwe bari bategerejwe n'abaturage ngo banabagezeho ubusabe bw'uko uyu musore yajyanywa gusuzumwa niba adafite ikibazo cyo mu muwe mu Bitaro byita ku barwayi bo mu mutwe bya karayesi i Ndera.