Kampala: Batunguwe no kumva ukekwa ku rupfu rw'umunyemari wiciwe mu rugo iwe arashwe

Kampala: Batunguwe no kumva ukekwa ku rupfu rw'umunyemari wiciwe mu rugo iwe arashwe

Nov 04,2023

Mu gihugu cya Uganda hakomeje kuvugwa inkuru itavugwaho rumwe, aho igipolisi mu Mujyi wa Kampala kiri gukora iperereza ku urupfu rw’umunyemari wo muri uyu mujyi witwa Henry Katanga wishwe arasiwe iwe mu rugo.

Ubu bwicanyi bivugwa ko bwakorewe ahitwa Mbuya Hill, mu nkengero za Kampala muri Division ya Nakawa, bwakozwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ushize.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agera kuri Daily Monitor dukesha iyi nkuru, avuga ko umwe mu bakobwa ba Katanga yabwiye polisi ko se w’imyaka 61, yabanje kugirana ubwumvikane bucye na nyina, Molly Katanga mu nzu yabo mbere yo kumva isasu rivugiye mu cyumba cyabo.

Uyu mukobwa yavuze ko yihutiye kugera mu cyumba agasanga se ku buriri amaraso ari kuva mu mutwe mu gihe nyina yari aryamye hasi yataye ubwenge, binatuma bikekwa ko uyu mugore yaba ari we wivuganye umugabo we, cyangwa se umugabo akaba yaba yirashe.

Umwe mu bo mu nzego z’umutekano aganiriza iki kinyamakuru yagize ati "Uwo Katanga Molly yihutanwe n’abagize umuryango kuri IHK ngo avurwe mbere y’uko polisi ihagera. Pistol no. UG 1622200061 Cz99 COMPACT yabonetse. Bamwe mu bagize umuryango bari mu rugo icyo gihe batawe muri yombi. Iperereza kuri iki kibazo rirakomeje,"

Benshi mu bayobozi mu nzego z’umutekano , barimo Umuyobozi wungirije wa polisi, Maj. Gen. Geofrey Tumusiime na Komanda wa Polisi muri Kampala, SCP Stephen Tanui, bivugwa ko bihutiye kugera ahakorewe icyaha nyuma yo guhamagarwa n’uyobora station ya polisi ya Bugolobi, ASP Peter Ogwang.

Nyakwigendera n’umugore we bivugwa ko ari bo baranguzaga cyane ibikoresho bitandukanye byo mu biro minisiteri y’ingabo na UPDF.