Ibiri gukorwa n'abasore i Rusizi ngo bakunde borongore, byatumye ababyeyi babo bifata mapfubyi

Ibiri gukorwa n'abasore i Rusizi ngo bakunde borongore, byatumye ababyeyi babo bifata mapfubyi

  • Haravugwa abasore biharaje gusohora ababyeyi mu nzu bakazirongoreramo

Nov 04,2023

Mu karere ka Rusizi haravugwa amakuru yatumye abenshi bibaza byinshi bitandukanye, aho ababyeyi bo mu kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe batabaza ubuyobozi bitewe n’uko biyubakira inzu abana babo bakazibasohoramo bakazirongoreramo bo bakabaho basembera.

Umusaza witwa Bapfakurera Boniface atuye mu mudugudu wa Gitwa mu kagari ka Shagasha ati “Umwana yazanye umugore aranyirukana ashaka no kunyica, ndayimurekera ubu ndacumbitse”.

Umucyecuru witwa Nakabonye Mariana wo mu mudugudu wa Shagasha nawe ahuje ikibazo na Boniface ati“Nagize ikibazo narimfite inzu nyisohorwamo, nabikorewe n’umwana nabyaye n’umugore yashatse nta butaka nkigira nabwimuwemo”.

Abo bavugwaho gusohora ababyeyi babo mu nzu biyubakiye twagerageje kubavugisha baryumaho, gusa ubuyobozi bw’akagari ka Shagasha batuyemo buvuga ko ababikora babaswe n’ibiyobyabwenge.

Uwizeye Andre ni Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shagasha yagize ati” Muri iki cyumweru ni bwo yamusohoye mu nzu ariba anywa urumogi turi gushaka uko twamufata tukamujyana muri transit”.

Dr. Kibiriga Anicet, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi atangaza ko bitumvikana uko umwana asohora umubyeyi we mu nzu yagakwiriye kumwubakira, ngo nk’ubuyobozi kibazo bagiye kugikurikirana. Ati “Ntabwo byumvikana ukuntu umwana asohora umubyeyi we mu nzu, abo bana tubafata nk’ibihazi, kwigisha ni uguhozaho iki kibazo turakomeza kwigisha kugira ngo tugikumire”.

Iki ikibazo cy’abana basohora ababyeyi babo mu nzu bakazirongoreramo nti byari bikunze kugaragara muri aka Karere.