Mu cyumweru kimwe gusa, umubare w'abakobwa bandura SIDA watumye abantu bagwa mu kikango
Anne Githuku-Shongwe, umuyobozi Mukuru wa gahunda ya Loni ishinzwe kurwanya SIDA muri Afurika y’u Burasirazuba n’Amajyepfo (UNAIDS), yavuze ko abana b’abakobwa 3100 bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bandura Virus itera Sida buri cyumweru, bakaba bangana na 77.5% by’abakobwa bandura iyo ndwara mu cyumweru ku Isi.
Githuku-Shongwe yabigarutseho kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2023 mu nama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali, hareberwa hamwe uko za Guverinoma, abikorera ndetse n’imiryango mpuzamahanga yashora imari mu bikorwa bifasha abaturage kubona ubuvuzi bugezweho.
Yavuze ko Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yibasiwe n’iyi ndwara itarabonerwa umuti cyangwa urukingo, kuko iki gice cyihariye hafi 67% by’abafite iyo ndwara mu Isi. Ati “Muri abo abakiri bato na bo bakomeje kwandura kandi abenshi muri bo nta buryo bwo kwitabwabo baba bafite. Imibare yacu igaragaza ko buri cyumweru abana b’abakobwa bashya bangana na 3100 bandura Sida.”
Yakanguriye ibihugu ndetse n’abandi bafatanyabikorwa gushora imari mu bikorwa biteza ubuvuzi imbere, ashimira u Rwanda rumaze kugaragaza itandukaniro aho rushora imari mu bikorwa bitandukanye bifasha kugeza imbere ubuzima by’umwihariko mu kurwanya Virusi itera SIDA ku kigero cya 50.8%. Ati “U Rwanda ni urugero rwiza rw’ibishoboka kuko rumaze kugaragaza intambwe ikomeye ku kwita ku buzima bw’abaturage mu gihe ibindi bihugu biba bikiri iyo hagati ya 5% na 10%. Uretse ibyo ni kimwe mu bihugu bikomeje guteza imbere ubwisungane mu kwivuza aho ku baturage bose ibintu bikomeje no kwitabirwa n’ibindi bihugu.”
Githuku-Shongwe yavuze ko ibihugu byibuze bishoye amafaranga angana na 1% by’umusaruro mbumbe mu buvuzi bw’ibanze, byatanga umusanzu mu kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose, ashishikariza abikorera kuba abafatanyabikorwa muri iyi gahunda.
Yavuze ko UNAIDS ihangayikishijwe n’uburyo imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida butagera kuri bose kabone n’ubwo uyu muryango utanga hafi miliyari ebyiri z’Amadolari ku mwaka mu kwita kuri abo bantu.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera yavuze ko kuba mu mwaka ushize abari bafite ubwisungane mu kwivuza banganaga na 90% byatumye Abanyarwanda babona serivisi z’ubuvuzi, ibyafashije ab’amikoro make kuvurwa kandi badatanze amafaranga ku ruhande, ni ukuvuga bishyura 100%. Ati “Twakoze uko dushoboye kose dushyira amafaranga ahagije mu bikorwa biteza ubuvuzi bw’ibanze. Ibi byatumye kuri ubu icyizere cyo kubaho kiva kuri 64.5 mu myaka ya 2012 kigera kuri 69.6 mu 2022.”
Yavuze ibi mu gihe mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwavuye ku mavuriro y’ibanze 416 mu 2016 agera ku 1250 kugira ngo indwara abaturage bahura na zo zikurikiranwe hakiri kare, mu gihe ibigo nderabuzima byavuye kuri 499 bigera kuri 514.
Imibare y’abanduye SIDA itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu Rwanda abafite ubwandu kuri ubu ari ibihumbi 230 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana ni 94% ndetse abagera kuri 98% bazi ko bafite iyi ndwara.
Imibare ya UNAIDS igaragaza ko ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida bwagabanyutseho 60% kuva mu myaka 28 ishize, impfu ziterwa n’iyi ndwara zigabanyuka ku kigero cya 70% mu myaka 19 ishize.
UNAIDS kandi igaragaza ko abagera kuri miliyoni 30 bafite ubu bwandu babona imiti igabanya ubukana mu gihe abangan na miliyoni icyenda basigaye badafite uburyo bwo bubafasha kubona iyo miti.