Dore ibimenyetso 4 simusiga byakwereka ko urimo gutandukana n'umukunzi wawe gahoro gahoro
Hari ibimenyetso ubona nawe ubwawe ukabona ko uwo mubana muri mu nzira zo gutandukana nk'uko tugiye kubigarukaho.
Iyo wamaze kumenya ko mushobora kuba mugiye gutandukana ni na bwo ubasha kumenya icyo gukora ukazahura urugo rwawe kuko gutandukana n'uwo mwashakanye muhanye gatanya ni kimwe mu bintu bigora.
ESE NI IBIHE BIMENYETSO BIZAKWEREKA KO URUGO RWANYU RURI MU MAREMBERA
1. Muhora mu ntambara n'intonganya zituma muhora mushotorana ku buryo nta munsi ushira utarize cyangwa ngo utabaze inshuti n'abavandimwe.
2.Guhora mucecetse
Guhora mucecetse ntawuvuga, nabyo biri mu bituma urugo rwanyu rusenyuka. Nubona iki kimenyetso bitume ushaka uko ubigenza uzahure, urugo rwawe.
3. Mwatereye iyo
Urugo rwanyu mwarutereye iyo ntabwo mukirwitaho. Nta mpano muhana, nta magambo meza.
4.Ibyerekeye ejo hazaza hawe, ntacyo bibwiye uwo mwashakanye.
Muri make ibyerekeye ejo hazaza hawe ni wowe ubyimenyera. Iki na cyo ni ikimenyetso kizakwereka ko uri wenyine.
Isoko: Yourtango