Imana ibakire mu bayo - Impanuka ikomeye yahitanye umukinnyi wa Filimi n'abana be batatu

Imana ibakire mu bayo - Impanuka ikomeye yahitanye umukinnyi wa Filimi n'abana be batatu

Nov 06,2023

Hirya no hino mu bitangazamakuru, hakomeje gukwirakwizwa inkuru y'incamugongo aho umunyamerika wamamaye muri filime za Marvel yapfuye azize impanuka y’imodoka iteye ubwoba we n’abana be batatu, barimo umukobwa we wari uheruka kuvuka.

Taraja Ramsess, ufite imyaka 41, uzwi cyane mu gukora akazi ko gufasha muri filime za Avengers, yapfiriye mu mpanuka yahitanye abantu benshi mu Ntara ya Dekalb, Georgia.

Umukobwa we w’imyaka 13, Sundari Ramsess, umuhungu we w’imyaka 10, Kisasi Ramsess n’umukobwa we uheruka kuvuka, Fugibo Ramsess, nabo barapfuye.

Undi mwana we w’imyaka itatu nawe yagizweho ingaruka n’iyi mpanuka, ari mu bitaro afite ibikomere bikomeye ariko afite amahirwe yo kuzakira.

Ikinyamakuru The Atlanta Journal-Constitution cyatangaje ko Ramsess yari atwaye imodoka yari yuzuyemo abana mu ijoro rya Halloween ubwo yagonganaga n’ikamyo.

Umukinnyi wa filimi n'abana be batatu bahitanwe n'impanuka y'imodoka

Ramsess,umwana we w’imyaka 13 n’abakobwa be baherukaga kuvuka bahise bapfa, mu gihe umwana we w’imyaka itatu n’umuhungu we w’imyaka 10 bajyanywe mu bitaro.

Nk’uko iperereza ryambere ryabigaragaje, Ramsess yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Ford F-150 maze agongana n’iyo kamyo.

Uyu mugabo yagaragaye muri Marvel’s Black Panther na Avengers: Endgame, nkuko umwirondoro we kuri IMDb ubivuga.

Abazi uyu muryango n’abafana be bihanganishije umuryango w’uyu mugabo ndetse banashyiraho urubuga rwo kuwufata mu mugongo.