Pasiteri akaba na Meya, yasabye ikinyamakuru kudasakaza amafoto yigize umugore kibirenzeho ariyahura

Pasiteri akaba na Meya, yasabye ikinyamakuru kudasakaza amafoto yigize umugore kibirenzeho ariyahura

Nov 06,2023

Abantu benshi bakomeje gucika ururondogoro, nyuma yo kumva amakuru y'umuyobozi w’umujyi wa Smiths Station wo muri Alabama muri Amerika wapfuye yiyahuye, nyuma y’iminsi mike urubuga rumwe rutangaje amafoto ye yambaye imyenda y’abagore yanisize amarangi ku munwa bimenyerewe ku gitsinagore.

Nk’uko byatangajwe n’umufatanyabikorwa wa Sky muri Amerika, NBC News, F.L. "Bubba" Copeland - wari n’umushumba mu itorero ry’aho rya First Baptist Church of Phenix City, yiyahuye ku wa gatanu,tariki 03 Ugushyingo yirashe.

Smith Station Mayor F.L. "Bubba" Copeland.

Bwana Copeland yari yasabye urwo rubuga rwitwa 1819 News kudatangaza ayo mafoto,ariko kirabyanga gishyira hanze iyo nkuru mbere y’iminsi ibiri ngo yiyahure.

Mbere y’uko yiyahura ngo yari yavuze ati: "Ibyo nkora mu buzima bwanjye bwite ntaho bihuriye nibyo nkora mu buzima bwanjye bwa gikiristo.

Ibi hari icyo bitwaye kuri njye nka Meya ko rimwe na rimwe nambara ikanzu cyangwa rimwe na rimwe nkishyiraho ibirungo [maquillage]? Ese ibyo hari aho bihuriye no kuba meya cyangwa kuba pasiteri?."

Igitabo cy’aba Conservative kiri inyuma y’iyi nkuru cyamaganwe n’umusenateri uharanira demokarasi muri Leta, wavuze ko "bibabaje kandi biteye ishozi" uburyo Bwana Copeland yafashwe.

Doug Jones yongeyeho ati: "Turi mu isi mbi, ishaririye aho abiyita abakiranutsi bakunda gutera amabuye manini.

Yari umuntu mwiza n’umuyobozi ukomeye wayoboraga umujyi muto wa
Smith mu bihe bikomeye by’umuyaga ukaze mu myaka mike ishize."