Eric Ten Hag watakarije Anthony icyizere agiye kumurekura azane undi munya-Bresil

Eric Ten Hag watakarije Anthony icyizere agiye kumurekura azane undi munya-Bresil

  • Anthony agiye gusimbuzwa Gabriel Barbosa

Nov 06,2023

Ikipe ya Manchester United yiteguye kurekura Anthony iheruka kugura akayabo k'amafaranga kugirango ibone uko igura undi mukinnyi ukiri muto w'umunya-Bresil.

Biravugwa ko iyi kipe yamaze kwemera kwakira igihombo yagize ubwo yarekuraga Miliyoni zigera kuri 85 z'Amapawundi igura uyu musore mu mwaka wa 2022 imukuye muri Ajax.

Anthony ashinjwa kuba nta kintu kigaragara yamariye iyi kipe bijyanye n'ibyo yari yitezweho ndetse n'akayabo yaguzwe.

Mu mukino iyi kipe iheruka gukina na Fulham byafashe iminota 60 gusa kugirango Ten Hag abone ko akwiye kumusimbuza mu gihe mu mukino wawubanjirije bari bakinnye na Manchester City wo yawinjiyemo mu minota ya nyuma y'umukino.

Igikomeye yakoze mu mukino wa Manchester City ni ugushyamirana na Jeremy Doku wari umaze kumwandagaza amucenga.

Imyitwarire y'uyu mukinnyi muri iyi minsi ntiyishimiwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe ndetse n'umutoza wa Manchester United dore ko yavuzweho no guhohotera umukobwa bakundanaga - Ibintu yahakanye yivuye inyuma.

Kugeza ubu uyu mukinnyi mu mikino 11 aheruka gukina nta gitego yatsinzemo nta  n'umupira uvamo igitego yatanze.

Amakuru dukesha ikinyamakuru 'The mirror' avuga ko iyi kipe yiteguye gutanga Anthony muri Flamengo yo muri Bresil nayo ikabaha umusore Gabriel Barbosa.

Gabriel Barbosa

Barbosa wifuzwa cyane na Manchester United

Bivugwa ko Barbosa afite amasezerano azamugeza mu 2024 akaba abarirwa agaciro ka Miliyoni 20 z'Amapawundi. 

Ku rundi ruhande na Anthony aracyafite amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2026 bivuze ko ari urugamba rutazorohera ikipe ya Manchester United kumvisha uyu mukinnyi ko akwiye kujya muri Flamengo akababisa.

Gusa bivugwa ko Manchester United yiteguye gukora ibishoboka byose ikegukana Barbosa umaze gutsinda ibitego 18 muri uyu mwaka w'imikino.

Bamwe mu basesengura iby'umupira w'amaguru ku mugabane w'Uburayi banenga Erik Ten Hag kutamenya kugura abakinnyi akeneye ndetse no kuba kugeza ubu ibyo akina bidasobanutse neza nta mwihariko bifite.

Umwanditsi : NDAYISENGA Philippe