Umujyi wa Goma wabaye icuraburindi kubera imirwano ya M23 na FARDC

Umujyi wa Goma wabaye icuraburindi kubera imirwano ya M23 na FARDC

Nov 07,2023

Umujyi wa Goma, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru uri mu icuraburindi bitewe n’imirwano yiriwe i Kibumba hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abazungu, yangije ibikorwaremezo bikwirakwiza amashanyarazi.

 

Ikigo cya Virunga Energies gisanzwe gikwirakwiza umuriro muri Goma no mu nkengero zayo cyasohoye itangazo ko imirwano yo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023 yasize Umujyi wa Goma mu icuraburindi.

Virunga Energies yavuze ko itazi igihe izabasha gucanira abaturage kuko idafite ubushobozi bwo kugera mu duce tuberamo imirwano.

Iki kigo kivuga ko kugeza ubu ari imbogamizi gucana amatara yo ku muhanda ndetse no gucanira ibitaro.

Hatangajwe ko pompe zifasha gukwirakwiza amazi cyane cyane mu gace ka Kyeshero na Bushagara zitabasha gukora.

Iki kigo kivuga ko amakipe y’abakozi bayo biteguye kujya gusana ibyangijwe n’imirwano mu gihe bahabwa uburenganzira n’impande zihanganye.