Miss Uwicyeza Pamella yahishuye impamvu yatumye akunda The Ben

Miss Uwicyeza Pamella yahishuye impamvu yatumye akunda The Ben

  • Ubukwe bwa The Ben na Miss Pamella

Nov 07,2023

Umuhanzi The Ben agiye kuva mu ngaragu kuko agiye kurushinga na Uwicyeza Pamella. Aba bombi bari barahanye isezerano ryo kubana imbere y’amategeko mu 2022, ariko batarabihamya imbere y’Imana, inshuti n’imiryango.

Abantu babiri iyo bahuje bakiyemeza ku rushinga baba barahujwe n'urukundo, muri urwo rugendo rwo gukundana baba bafite ibihe byihariye banyuzemo kugira ngo bahuze, ibyo biba bigize inkuru y'urukundo rwabo. 

Mu makuru The Ben yanyujije ku rubuga rwe n’umukunzi we Pamella, yagaragaje ko bwa mbere bahura byari tariki 24 Ugushyingo 2019, mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.  Ati “Icyo gihe ururimi rw’urukundo rudashobora kuvugwa rwahise rwiyerekana."

Akomeza avuga ko icyo gihe yamubonanye byinshi byamukuruye birangajwe imbere n’inseko ye, bituma amwiyumvamo bidasanzwe ndetse atangira gutekereza ku hazaza habo.  Ati “Guhera uwo munsi, umutima wanjye ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wahise uba uwe."

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe inkuru y'urukundo rwa The Ben na Pamella bagiye gukora ubukwe. Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina" akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe."

Aya ni amagambo agaragara muri Bibiliya, ari nayo yanditse ku rupapuro rw’ubutumire bw’abazitabira ubukwe bwa The Ben na Pamella.  Nkuko bigaragara ku rubuga rwa The Ben www.thebenandpamella.com, bwa mbere bahura byari tariki 24 Ugushyingo 2019, u Mujyi wa Nairobi muri Kenya. 

The Ben yagize Ati “Icyo gihe ururimi rw’urukundo rudashobora kuvugwa rwahise rwiyerekana. Guhera uwo munsi, umutima wanjye ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wahise uba uwe."

Uwicyeza avuga ko ubwo yahuraga na The Ben mu 2019 yari yagiye muri Kenya yitabiriye irushanwa rya Miss Zuri Africa Queen yanabonyemo ikamba ry’igisonga cya mbere, yakomeje avuga ko guhura na The Ben muri icyo gihugu bitamworoheye kuko yari ari mu mwiherero ariko byaje gukunda. 

Yagize Ati "Hari ku wa Gatatu imvura igwa cyane, gusa twese nta wakuraga ijisho ku wundi. Amaso ntajya abeshya. Ijwi rye, gusetsa, ndetse mu by’ukuri yahumuraga neza.

The Ben yanjyanye kureba filime bwari ubwa mbere dusohokanye ndetse byatumye mukunda cyane. Ntabwo byari byoroshye kuva mu mwiherero wa Miss Zuri Africa Queen ariko nashatse umwanya wacu."