Ibyamubayeho nyuma y'amezi 3 gusa akoze ubukwe birababaje
Ubuzima bwa Irakoze warwaye ikibyimba gikabije mu maso nyuma y’amazi 3 gusa akoze ubukwe bukomeje kujya mu kaga
Umugabo witwa Moise Ruberintwari ukomoka mu Burundi arasaba ubufasha bw’umugore we witwa Irakoze Ariella kugira ngo avurwe ikibyimba yazanye mu maso.
Yagize Ati "Twari tumaze amezi abiri dukoze ubukwe, katangiye ari akabyimba gatoya cyane kagumye gakura uko imisi yagumye iba myinshi. Ibyo Kwa muganga badufasha nta nakimwe bitanga.
Umugore wanje yibarutse aryamye aha, mu maso afite imisonga itagira ukwingana, ndamushimira kubw’umwete yagize akabyara ikibondo”.
Uyu mugore Ariella arwariye mu bitaro bya CMCK mu kinindo. Moise yakomeje agira ati "Kwa muganga badusabye ibihumbi 20 by’amadorari(arenga ho gato miliyoni 20Frw) kugira bamwohereze hanze turabe ko ubwo bubabare bwakoroha kandi muraka kanya nugarijwe n’ubukene.
Yakomeje agira Ati "Ndi kwita ku ruhinja rw’amezi abiri n’umugore wanje urembye cyane ntamwanya wo gukora nkibona ntanuwo kuruhuka ndatabaza abantu b’impuhwe n’abagiraneza ko bodufasha twe n’umuryango wanjye Imana izobaha umugisha".
Irakoze Ariella, arwariye mu kinindo mu bitaro CMCK, oncologie icyumba numero 10 kumusura n’ibyakamaro cyane. Abifuza kumushyigikira mu buryo bwa ‘Go fund me’