Gen. Bunyoni witabye urukiko yashije u Rwanda kumuneka no kumwinjirira muri Telefoni
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Alain Guillaume Bunyoni, yatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa mbere aho yashinje u Rwanda kumuneka binyuze mu kwinjirira ibikoresho bye by’itumanaho.
Ku byaha icyenda akurikirananyweko, Bunyoni yisobanuye kuri bitatu birimo gushaka kwica umukuru w’igihugu muri gahunda yo guhirika inzego zitorewe n’abaturage.
Urubanza rwabereye muri gereza nkuru rya Gitega mu murwa mukuru wa politike aho Alain Guillaume Bunyoni afungiwe kuva mu kwezi kwa karindwi.
Ku cyaha cyo gushaka kwica umukuru w’Igihugu, Gen Bunyoni yashinjwe gushaka gukorana n’Abarundi bahunze igihugu, bavugwamo umunyamakuru wa Radiyo RPA yatwitswe mu ijoro ryo ku wa 13 Gicurasi 2015 ubwo hageragezwaga igikorwa cyo guhirika ku butegetsi uwari Perezida Pierre Nkurunziza bikaburizwamo.
Gen Bunyoni yavuze ko u Rwanda rwagerageje kwinjirira itumanaho rye bifasha umushinja kwica umukuru w’igihugu kubona ibimenyetso.
Gen Bunyoni utavuze byinshi cyangwa ngo yerekane ibimenyetso yagize ati “Erega Urwego rw’Iperereza rw’u Rwanda rwari rwinjiye mu bikoresho byanjye by’itumanaho, ni ho ibyo uwo unshinja yabikuye muri telefone.”
Amateka ya Gen Bunyoni
Gen Alain Guillaume Bunyoni yavutse kuwa 23 Mata 1972 muri Komini ya Kanyoshya Intara ya Bujumbura y’umugi. Yize amashuri ya Kaminuza muri kaminua nkuru y’Uburundi ,ayarangiza mu 1994 ariko ntiyitabira imihango yo kwakira impamyabumenyi, kuberako yari yaragiye mu nyeshyamba za CNDD- FDD, zarwanyaga ubutegetsi nyuma y’urupfu rwa perezida Merchior Ndadaye.
Ubwo yageraga mw’ishyamba Gen Alain Guillaume Bunyoni yazamuwe mu ntera ku buryo bwihuse, ndetse aza no kuba umwe mu bikomerezwa bya CNDD-FDD nyuma ya Petero Nkurunziza.
Ubushobozi bwe mu gupanga no kuyobora urugamba byatumye abona ipeti rya Gen mu 2001 CNDD-FDD ikiri mw’ishyamba.
Mu mwaka wa 2003, CNDD-FDDP hamwe n’indi mitwe yarwanyaga ubutegetsi bwa Petero Buyoya ,bashyize umukono ku masezerano yo guhagarika intambara na leta y’Uburundi maze hagati y’umwaka wa 2004 na 2005 Gen Bunyoni aba umuyobozi wa Polisi y’igihugu kugeza 2007.
Akiva kuri uwo mwanya guhera mu mwaka wa 2007 ,Gen Alain Guillaume Bunyoni yagizwe Minisitiri w’umutekano mu gihugu aza kuwuvaho ,mu 2011 ariko mu mwaka wa 2015 yongera kuwusubizwaho ageza mu 2020.
Hagati aho ariko kuva mu mwaka wa 2011 -2024 yari yarahawe umwanya w’umuyobozi mukuru wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu biro bya Perezida Nkurunziza.
Kuwa 23 Kamena 2020 ubwo perezida Evariste Ndayimiye yajyaga ku butegtsi asimbuye Petero Nkurunziza, mu Burundi hongeye kwemezwa ko hasubiraho umwanya wa Minisiiri w’Intebe wari umaze imyaka 22 warakuweho maze Gen Allain Guillaume Bunyoni ahita aba Minisitiri w’Intebe w’Uburundi wa munani.
Hari n’indi myanya mu by’umutekano mpuzamahanga yagiye iyoborwa na Gen Allain Guillome Bunyoni mu bihe bitandukanye nkaho mu 2007 yabaye intumwa y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) mu kwimakaza amahoro n’umutekano ndetse anayobora Comite njyanama ya Pilisi y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC muri Interpol.
Alain-Guillaume Bunyoni ni umugabo uzwi cyane mu Burundi kandi utinywa kubera imbaraga afite mu butegetsi bwa CNDD-FDD kuva mu 2005.
Uyu mugabo ari mu myanya y’ubutegetsi kuva mu 2005 ubwo yari afite imyaka 33. Hari igihe byavugwaga ko ari we nimero ya kabiri mu kugira ijambo ku biba mu gihugu cy’Uburundi nyuma ya Pierre Nkurunziza.
Mu 2015 ubwo yari akuriye ibiro bya perezida, yari afite ijambo rinini mu kurwanya abigaragambyaga bamagana manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza.
Ubwo yagirwaga Minisitiri w’umutekano mu Burundi, ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaje ko Gen Bunyoni, ari umuntu umenyereye cyane politiki y’u Burundi mu myaka 15 ishize, ndetse ko afite uburambe buhagije mu kuyobora guverinoma kuko asanganywe ijambo rikomeye mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.
Abandi bavugaga ko, kumushyira muri uyu mwanya byari nko gusaranganya ubutegetsi hagati y’abahoze ari abakuru mu nyeshyamba za CNDD-FDD babugezeho mu 2005, kuko Perezida Ndayishimiye wari ukiri mushya k mwanya wa Perezida wa Repuburika na Gen Bunyoni bafatwaga nk’abantu bakurikira Perezida Nkurunziza
Byarangiye yisanze muri Gereza
Mu mwaka wa 2019 amakuru yaturutse mu gisirikare cy’Uburundi yemezaga ko Gen Bunyoni yari afungiwe iwe mu rugo ku itegeko rya Petero Nkurunziza wari perezida w’Uburundi icyo gihe.
Ikinyamakuru kimwe cyo mu Burundi, icyo gihe cyanditse ko hari amakimbirane mu gisirikare cy’Uburundi ndetse ko Gen Bunyoni yafunzwe acyekwaho gukorana na Gen Niyombare wahoze akuriye urwego rw’ubutasi no kuba inyuma w’umugambi wo guhirika perezida Nkurunziza ku butegetsi .
Gen Bunyoni kandi ,yanakekwagwaho kuba inyuma y’amakimbirane yari mu ngabo z’Uburundi muri ibyo bihe.
Ayo makimbirane, ngo yari yaje mu gihe harimo hategurwa amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi bityo ngo kumvikana kuzahagararira Ishyaka CNDD-FDD agsimbura Petero Nkurunziza ku butegetsi, bikaba aribyo byari byateje ibyo bibazo hagati y’ibikomerezwa bya CNDD-FDD.
Muri uwo mwaka wa 2019 ngo Gen Bunyoni yagaragaza kenshi ko ariwe ukwiriye gusimbura Perezida Nkurunziza, ariko akarwanywa bikomeye na Denise Nkurunziza wifuzaga ko Evariste Ndayishimiye ariwe wa simbura umugabo we ku butegetsi.
Icyo gihe ngo Gen Bunyoni yarindirwaga umutekano ku buryo budasanzwe kugirango adakora ikosa ryo kugumura bagenzi be bitewe n’uko yari yaramaze kumenya ko muri CNDD-FDD hari abarimo kumurwanya kugirango ntazabe perezida harimo na Denise Nkurunziza.
Ku wa 7 Kanama 2022 Perezida Evariste Ndayishimiye yahisemo kwirukana Gen Alain Guillaume Bunyoni ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kubera kumukekaho akagambane kagamije kumuhirika ku butegetsi amusimbuza Gervais Ndirakobuca.