Umunyamakuru yiciwe mu kiganiro yarimo gukora imbonankubone
DJ Johnny Walker, amazina ye nyakuri ni Juan Jumalon, yari muri studio ye ya Radio iri iwe mu rugo, ubwo umuntu witwaje imbunda yinjiraga aramurasa hanyuma amwiba umukufi we wa zahabu.
Uyu mu DJ wo kuri Radiyo yarashwe aricwa ubwo yari mu kiganiro, atangaza amakuru imbonankubone.
Juan Jumalon, uzwi kandi ku izina rya DJ Johnny Walker muri Filipine yakoreraga iki kiganiro mu rugo rwe i Calamba, hanyuma umuntu witwaje imbunda aramwinjirana aramurasa.
Uyu musore yavuze ko ashaka gutangaza ikintu kuri radio yavugiraga kuri 94.7 Gold Mega Calamba FM, ariko ibintu byahise bihinduka umwijima ubwo yaraswaga akicwa.
Amashusho yafashwe ako kanya yerekanye auyu mugabo araswa yicaye mu ntebe, mugihe umuziki wakomeje kuvuga.
Umugizi wa nabi witwaje imbunda yahise yiba umukufi wa zahabu wa nyakwigendera ahita ahunga ari kuri moto we n’undi muntu bazanye.
Uyu munyamakuru yahise ajyanwa mu bitaro n’umugore we, ariko bahageze bamenyeshwa ko yapfuye kare.
Iki gitero cyateje akajagari mu gihugu hose, Perezida Ferdinand Marcos Jr arabyamagana, ari nako yemeza ko hazakoreshwa abapolisi b’igihugu kugira ngo bashaka umwicanyi.
Yagize ati: “Ibitero byibasira abanyamakuru ntibizihanganirwa muri demokarasi yacu kandi ababangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru bazahura n’ingaruka zose z’ibyo bakoze.”