Abakinnyi 7 harimo n'abakomeye bashobora gutandukana na Rayon sports mu minsi ya vuba

Abakinnyi 7 harimo n'abakomeye bashobora gutandukana na Rayon sports mu minsi ya vuba

Nov 09,2023

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gutegura isoko ryo mu kwezi kwa mbere kuko igiye gutandukana n’abakinnyi 6 barimo Joackiam Ojera na Kalisa Rashid babonye amakipe hanze.

Rayon Sports ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda,yari yiyubatse mu mpeshyi ishize ariko ntibyayikundiye kugera ku ntego zayo zirimo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup no kwitwara neza muri shampiyona.

Rayon Sports iri kwitegura kurekura abakinnyi barimo Musa Esenu,Hategekimana Bonheur na Ndekwe Felix.

Aba bakinnyi biyongera kuri Youssef Rharb na Eid Mugadam bamaze kurekurwa n’ikipe ndetse isaha n’isaha bazurira indege basubire iwabo.

Abakinnyi nka Kalisa Rashid na Joackiam Ojera bamaze kubona amakipe arimo Al Ahly Tripoli n’ayandi abifuza.

Kalisa Rashid arifuzwa n’ikipe itozwa n’uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani, wamukunze cyane.

Bivugwa ko Joackiam Ojera niyerekeza muri Libya, hazishyurwa ibihumbi 80 by’amadolari aho Rayon Sports izahabwa ibihumbi 50 by’amadolari,hanyuma Ojera ahabwe 30.

Ntabwo hazwi akayabo Kalisa azagurwa nubwo yasinye umwaka umwe muri Rayon Sports.

Rayon Sports yiteguye kugura abakinnyi batatu bakomeye barimo kizigenza Amissi Cedric ukundwa cyane n’abafana ba Rayon Sports kuko yabahaye igikombe cya shampiyona 2013.

Rayon Sports irashaka kugura rutahizamu ukomeye ndetse n’umukinnyi ukina hagati mu kibuga.

Bivugwa ko Rwatubyaye Abdul nawe ashobora kugenda mu kwezi kwa mbere ariko ntabwo biremezwa neza.Ibi biravugwa no kuri kizigenza Luvumbu Heritier.

Rayon Sports yiteguye gutiza umukinnyi wayo wo hagati Kanamugire Roger utabona umwanya wo gukina.

Rayon Sports yizeye ko ishobora kugurisha abakinnyi asaga miliyoni 100 FRW ariyo izashora ku isoko ryo mu kwezi kwa mbere.