Abakinnyi 6 bashobora gutandukana na Kiyovu Sports

Abakinnyi 6 bashobora gutandukana na Kiyovu Sports

Nov 09,2023

Abakinnyi batandatu ba Kiyovu Sports bari kwitegura gusezera ku ikipe kubera ko bamaze igihe badahembwa ndetse aba bariyongeraho umutoza Petros Koukouras nawe udaheruka umushahara.

Abakinnyi barimo Cabungura,Musengo,Sherif Bayo,Haalandn’abandi batandukanye batunzwe n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 30 FRW bityo barifuza kwigendera.

Amakuru aravuga ko muri iyi kipe harimo ibice aho abakinnyi bazanwe na Mvukiyehe Juvenal badahembwa mu gihe abazanywe na Ndorimana Francois Regis uzwi nka General bo ngo bahembwe.

Ikibazo cy’umushahara cyatangiye gufata intera nini ubwo General yari ahanganye na Mvukiyehe Juvenal byatumye amafaranga uyu mugabo wari Perezida w’ikipe ahagarara.

Juvenal akimara kugenda,bivugwa ko yirukanye mu nzu abakinnyi b’abanyamahanga yari yazanye ubu bamerewe nabi.

General yari yijeje ko azishyura aba bakinnyi umushahara ariko byarangiye amafaranga abuze gusa uyu akora ibishoboka byose ngo abone agahimbazamusyi ka miliyoni FRW.

Kiyovu Sports iraregwa n’aba bakinnyi ko itabahaye amafaranga yo kubagura,umushahara,amahoteli yabayemo itishyuye n’ibindi.

Biravugwa ko iyi kipe irimo abakinnyi amezi agera kuri abiri y’umushahara ndetse ngo nta cyizere cyo kubona amafaranga gihari.

Byavugwaga ko hari abafana 30 bo hanze y’u Rwanda bazafasha Kiyovu Sports guhemba ariko ubu barabuze.