Perezida Ndayishimiye yababajwe n'Abarundi basuzuguye igitekerezo cye
Umukuru w’igihugu cy’Uburundi Evariste Ndayishimiye yanenze Abarundi bamwe na bamwe basuzugura gahunda yazanye ijyanye no korora inkwavu mu gihugu cyose.
Perezida Ndayishimiye yabwiye abaturage ko bareka iyo myumvire yo gusuzugura ibyo ubuyobozi buba bwavuze kuko batazi ikiba kizavamo keretse Imana yonyine ari nayo yashyizwe imbere mu gihugu.
Mu ijambo yavugiye mu ntara ya Muyinga kuri uyu wa gatandatu imbere y’abacuruzi bakuru bakuru bo mu gihugu cyose,Perezida Ndayishimiye yagize ati :"Ntituzongere gusuzugura ibyo abayobozi bavuze. Iyo tuvuze tuti "dukore iki, Imana ikunda Uburundi iba izi ko hazavamo ikintu. Uyu munsi urukwavu , hari abadusekera mu matama.
Ndagira ngo mbabwire, mumenye kubaha ibyavuzwe.Ubu Burundi, umwami wabwo ni Imana. (…)Imana twayihaye umwanya wa mbere hanyuma nayo iduha ubuyobozi buyiserukira, buyobora Abarundi. Ndabakebuye rero, mutangire guhindura ingendo, mwubahe ijambo ubuyobozi buba bwavuze kugira ngo dushobore kugira urugendo rw’iterambere 2040-2060."
Tubamenyeshe ko urugo rwose ruheruka guhabwa itegeko na Minisiteri y’ubutegetsi bw’ igihugu ngo tworore nibura inkwavu eshanu mu ntumbero yo kurwanya ubukene."
Kuri iyo gahunda,Perezida Evariste Ndayishimiye aheruka gutangaza ko Abarundi bashobora kuba aba miliyoneri binyuze mu bworozi bw’inkwavu ndetse anabamenyesha ko afite ingero nyinshi z’abatejwe imbere cyane n’ubwo bworozi.