Ibyatangiye ari Filimi bibaye impamo! Kanimba na Soleil bamamaye muri Bamenya bagiye gukora ubukwe
Uwase Delphine wamenye nka Soleil na Mazimpaka Wilson wamenyekanye nka Kanimba bagiye gukora ubukwe
Italiki y'ubukwe bwa Kanimba na Soleil yamenyekanye
2 mu bamamaye muri filimi ya Bamenya bagiye kurushinga
Uwase Delphine wamenye nka Soleil na Mazimpaka Wilson wamenyekanye nka Kanimba, bamamaye muri filime y’uruhererekane ‘Bamenya’ itambuka ku muyoboro wa Youtube, baritegura gukora ubukwe mu muhango uzaba ku wa 17 Ugushyingo 2023.
Soleil yemereye yatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko kuri iriya tariki azatangira urugendo rushya n’umukunzi we rwo kubana byemewe n’amategeko n’imbere y’Imana nk’umugabo n’umugore, nyuma y’imyaka irenze ine bahuriye muri filime yatumye amazina y’abo akomera.
Kanimba yanditse kuri konti ye ya Instagram asaba abafana be n’abakunzi ba filime muri rusange kuzabashyigikira mu rugendo rw’urugo bagiye gutangira. Yavuze ati “Kubana natwe ni inkunga ikomeye cyane. Tariki 17 Ugushyingo 2023.”
Aba bombi basanzwe banahurira muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Ganza’. Soleil wabaye umunyamakuru mu myaka ya 2017, we yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati “Mwese muratumiwe.”
Mu bitekerezo birenga 200 yakiriye, harimo ababifurije kurushinga rugakomera n’abandi bashidikanya bavuga ko ‘byaba ari ibizagaragara muri filime 'Bamenya’.
Ukoresha izina rya Nadine yagize ati “Burya koko muri abakunzi bya nyabyo? Muri beza, musa neza, Nyagasani azabubakire abahe n’ibijyanye n’urugo byose, umunezero, ubwumvikane n’ubutunzi bufatika n’ibindi byinshi byiza. Kandi n’ibibi muzahabwe imbaraga zo kubinesha.”
Muri filime ‘Bamenya’, Soleil akina ari umugore wa Kanimba kuva itangiye kugeza aho igeze ubu. Akina nk’umugore w’umunyamahane, kandi utorohera umugabo we bitewe n’uko mu bihe bitandukanye agaragaza ubushake bwo kumuca inyuma.
Kanimba akina nk’umugabo uhagaragara ku makosa ye! Mu bihe bitandukanye aca inyuma umugore we Soleil, akazana mu rugo Kecapu babyaranye, Keza bacuditse muri iki gihe kandi agenda amwereka ko ari we mugore mu rugo muri iki gihe.
Mu bice bishya by’iyi filime, Kanimba aha rugari umukozi we Bamenya nawe agatangira kubaho nk’umunyamafaranga bituma nyirabuja Soleil atamwishimira.
Muri filime, Soleil yigeze kumara imyaka ibiri atagaragaramo, ntiyigeze kandi abyarira Kanimba biri mu bituma umugabo we rimwe na rimwe amuhoza ku nkeke. Ni mu gihe Kecapu wazanwe mu rugo na Bamenya, yabyariye Kanimba.
‘Bamenya’ iri muri filime zamenyekanye cyane mu gihe cya Covid-18. Benimana Ramadhan [Bamenya] wayihanze agaragaza ko yamuciriye inzira mu buzima bwe.
Uyu musore avuga yashoye Miliyoni imwe muri filime ya “Bamenya” nabwo yikandagira, ikagaruza ya mafaranga yose yari yarashoye muri filime zabanje.
Yigeze kuvuga ati “Mu myaka mike ishize ni bwo nagize igitekerezo cya Bamenya. Ni filime nashoyemo miliyoni imwe nabwo nikandagira kubera ibihombo byinshi nari naragiye mpura nabyo. Ariko mu cyumweru kimwe nari maze kugira abantu ibihumbi 100 bankurikira.’’
Yamamaye nka Kanimba muri Bamenya
Yamamaye nka Soleil umugore wa Kanimba muri Bamenya Series