Abagabo 2 batawe muri yombi bakekwaho kwiba amafaranga ya perezida yari ahishe mu rwuri
Abagabo bo muri Afurika y'Epfo batawe muri yombi bakekwaho kwiba amafaranga ya Perezida Cyril Ramaphosa yari abitse mu mwenda w'intebe iri mu rwuri rwe ruherereye ahitwa Phala Phala.
Mu mwaka wa 2020, amafaranga ya Perezida wa Afurika y'Epfo yari mu rwuri rwe yaribwe hanyuma batangira guhiga bukware abakekwagaho kwiba ayo mafaranga yari yarabitswe muri urwo rwuri. Nyuma y'imyaka itatu bahigwa nibwo baje gufatwa.
Nyamara nubwo hafashwe abagabo babiri, African news ducyesha iyi nkuru yatangaje ko atari bo bonyine bakekwaho icyo cyaha ahubwo hari undi urimo guhigwa ku buryo mu minsi ya vuba aha aza kuba yafashwe nk'uko umuvugizi wa Polisi, Colonel Katlego Mogale yabitangaje.
Inkuru y'ibura ry'aya mafaranga, ryamenyekanye ubwo Arthur Fraser wahoze ari umuyobozi mu rwego rw'umutekano yatangaga ikirego ashinja Perezida gukoresha umutungo w'igihugu mu nyungu ze, ruswa, kunyereza amafaranga ahishura ko yibwe Miliyoni enye zari zihishe mu rwuri.
Uyu mugabo wahoze ari umuyobozi niwe wabaye imbarutso yo gutuma Perezida yemera ko yibwe ayo mafaranga gusa ariko ahakana ibyo kuba ayo mafaranga ari Miliyoni enye ahubwo ari ibihumbi 580.
Ramaphoza yanze gutanga ikirego kugira ngo nawe ubwe atazakurikiranwa abazwa impamvu ajya kubika amafaranga mu rwuri rw'amatungo kandi muri iki gihugu hari Bank zo kubika amafaranga y'abanyagihugu agakomeza gukora mu bikorwa by'iterambere ry'igihugu.
Nyamara nubwo Perezida yemeye ko yibwe ayo mafaranga kandi akaba aricyo kimenyetso Fraser yari yaratanze, umuvunyi mukuru muri iki gihugu niwe waje guhanagura icyaha kuri perezida wabo (Cryille Ramaphoza).
Kuva amaze guhanagurwaho icyo cyaha, abakurikiranyweho ubwo bujura bahise batangira gushakishwa ubu hakaba hamaze gufatwa abagabo babiri mu gihe uwa gatatu akirimo kwihishahisha.
Imwe mu ngamba n'Intego ya Cyrille Ramaphoza mu kuyobora Afurika y'Epfo ni uguhangana no kurandura ruswa ivugwa muri Afurika y'Epfo.