Turabasiba ku ikarita y'Isi - Ibyo Israel yakoreye Gaza bikomeje gufata indi ntera
Ku munsi w'ejo kuwa 09 Ugushyingo 2023, mu mujyi wa Gaza hiriwe imirwano ikaze hagati y’ingabo za Israel n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas. Ni imirwano yamaze amasaha hafi 10 yaje kurangira Israel yiyemeje kurimbura burundu umutwe wa Hamas yigaruriye bimwe mu birindiro by’izi ngabo zo muri Palestine.
Abarwanyi ba Hamas bakoreshaga za roketi zirasa kure mu gihe abasirikari ba Israel bo bari baherekejwe na za burende n’ibindi bimodoka bya rutura.
Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, wari kumwe n’ingabo za Israel yavuze ko yabonye amabendera ya Israel amanitse ku nyubako nyinshi mu majyaruguru ya Gaza. Avuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko ako gace k’umujyi kagituwe n’abantu.
Ingabo za Israel zatangaje ko zamaze kwigarurira ibirindiro bya Hamas mu burengerazuba bwa Jabalia. Ni nyuma y’imirwano yamaze hafi amasaha 10.
Israel ivuga ko yishe abarwanyi benshi bari bahanganye. Ku ruhande rwayo ivuga ko imaze gutakaza abasirikali 34 kuva yinjiye ku mugaragaro mu ntambara yeruye na Hamas mu mujyi wa Gaza.
Mu nama yiga ku ntambara muri Gaza yabereye I Paris mu Bufransa kuri uyu wa Kane, Perezida Emmanuel Macron yasabye amahanga gukora ibishoboka byose kugirango habeho gucubya imirwano hagati ya Israel na Hamas. Ni inama Israel yahisemo kutitabira.
Hagati aho Ubutaliyani bwatangaje ko bugiye kohereza ubwato bukora nk’ibitaro mu burasirazuba bwo hagati. Gusa ntibuvuga niba ubwo bwato buzashobora kugera muri Gaza.
Muganga Tom Potokar, uvurira mu bitaro by’umuryango utabara imbabare Croix Rouge mu majyepfo ya Gaza yabwiye itangazamakuru ko ibyo amaze iminsi abona ari agahomamunwa. Yagize ati “Mu masaha 24 ashize maze kwakira abarwayi bafite inyo mu bisebe.”
Guhera kuri uyu wa gatatu, abantu barenga 50.000 bamaze guta ingo zabo kubera imirwano mu majyaruguru ya Gaza. Uyu mubare uriyongera ku bandi barenga miliyoni n’igice bakuwe mu byabo mu majyepfo y’uwo mujyi.
Iyi mibare iremezwa kandi n’ibiro bya ONU bishinzwe ubutabazi OCHA. Umusirikari mukuru wa Isiraheri we avuga ko nta kibazo kidasanzwe kiri muru Gaza, nubwo yemera ko Palesitina yugarijwe n’ibibazo muri ibi bihe by’intambara.