Titi Brown wari umaze imyaka 2 afunze, yagizwe umwere, urukiko rutegeka ko ahita arekurwa
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ishimwe Thiery [Titi Brown] ari umwere ku cyaha cyo Gusambanya umwana.
Urukiko rutegetse ko Ishimwe Thiery ahita afungurwa akimara gusomerwa, nyuma y’imyaka isaga ibiri afungiye muri Gereza ya Mageragere.
Urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy’indishyi cya M.J. nta shingiro gifite n’icyo kwiregura ku ndishyi cya Ishimwe Thierry nacyo nta shingiro gifite.
Rwemeje ko indishyi zidatangwa muri uru rubanza. Urukiko rwategetse ko Ishimwe Thierry ahita afungurwa akimara gusomerwa.
Rwategetse ko amagarama ahera mu isanduku ya Leta. Uyu mwanzuro wari gusomwa saa Saba z’amanywa ariko wasomwe mbere y’isaha yateganyijwe bitewe nuko umucamanza yarwaye yagiye kwivuza.
Titi Brown yari amaze imyaka 2 afungiye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.
Umwanzuro wasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023 Saa Yine n’igice za mu gitondo.
Urubanza rwa Tity Brown rwasubitswe inshuro zirenga 6 bibabaza benshi bitewe nuko byavuzwe ko abamufungishije bashakaga kumuheza muri gereza.
"Ku wa 18/11/21 Ishimwe Thierry yaburanye ifungwa ry’agateganyo, ku wa 22/11/21 afungwa by’agateganyo iminsi 30. Yarajuriye akomeza gufungwa. Yaregewe urukiko ahabwa kuburana ku ya 30/11/22 rusubikwa ku mpamvu zasobanuwe. Ku wa 20/7/23 yaburanye mu mizi hemezwa ko ruzasomwa ku wa 22/9/23.
Byarangiye urubanza rusomwe kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023.
Ishimwe Thierry, Umubyinnyi rukumbi wabashije guhindura imibyinire mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda, yatawe muri yombi tariki 10 Ugushyingo 2021, habura iminsi 3 ngo abyinire muri BK Arena mu gitaramo cyari cyazanye Omah Lay wataramiye abanyamujyi ku itariki 13 Ugushyingo 2021.
Tity Brown yari akurikiranyweho gusambanya umwana utaruzuza imyaka anamutera inda , gusa inda yaje gukurwamo.Ibizamini byafashwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibimenyesho bishingiye ku buhanga byifashishwa mu butabera (RFI) byagaragaje ko Tity Brown atari we wateye inda uyu mukobwa.