Icyatumye undi musirikari yicwa atwitswe muri Congo, cyababaje benshi, amarangamutima yabo arazamuka

Icyatumye undi musirikari yicwa atwitswe muri Congo, cyababaje benshi, amarangamutima yabo arazamuka

Nov 10,2023

Capitaine Gisore Rukatura (Kabongo) wari umusirikare mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yishwe atwitswe n’abaturage kuri uyu wa Kane azira ko ari Umututsi.

 

Uyu musirikare yiciwe mu gace ka Ndosho i Goma ubwo yari avuye ku kazi, agategwa n’abaturage bamushinjaga kuba Umututsi ukorana na M23.

Amashusho yashyizwe hanze agaragaza Gisore aryamye hasi asa nk’umuntu wakubiswe, azengurutswe n’abaturage benshi bamwitaga umukozi wa M23 ushaka kubatera gerenade.

Nyuma bamwe muri abo baturage batangira kumutera amabuye mu mutwe no mu bindi bice by’umubiri, ubona ko bagamije kumwica. Amakuru yaje kumenyakana ni uko Gisaro yaje kwicwa atwitswe.

Ibi bibaye mu gihe inyeshyamba za M23 zikomeje gusunika ingabo za Leta mu marembo y’umujyi wa Goma, mu ntambara yubuye mu Ukwakira uyu mwaka.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yatangaje ko bibabaje kuba Capt Gisaro yishwe azize urwango rwakwirakwijwe na Leta ya Congo, rwo kumvisha abaturage ko abanzi babo ari Abatutsi n’abasa nabo.

Si ubwa mbere bamwe mu basirikare ba Congo bicwa na bagenzi babo cyangwa abaturage bashinjwa kuba Abatutsi cyangwa Abanyamulenge, bakicwa bunyamaswa.

Uheruka ni uwitwa Major Kaminzobe wishwe atwitswe mu Ukuboza 2021 ashinjwa kuba Umututsi.