Ibyo CG (Rtd) Gasana ashinjwa n'uko yabikoze byamenyekanye

Ibyo CG (Rtd) Gasana ashinjwa n'uko yabikoze byamenyekanye

Nov 10,2023

CG (Rtd) Gasana Emmanuel wamenyekanye mu mirimo itandukanye mu Rwanda,yatangiye kuburanishwa imbere y’urukikorwa Nyagatare kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023.

. Akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo:

. Gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze

. Gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite

Bwa mbere ubwo Gasana yagezwaga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare mu Ntara yari abereye Guverineri, ku cyicaro cy’uru Rukiko hari hakajijwe umutekano, ku buryo nta munyamakuru wari wemerewe kwinjirana mu cyuma cy’iburanisha igikoresho cy’ikoranabuhanga gishobora gufata amajwi cyangwa amashusho.

CG (Rtd) Gasana wagejejwe ku cyicaro cy’Urukiko mu gitondo cya kare habura amasaha agera kuri abiri ngo iburanisha ritangire, yaje mu modoka y’Urwego rw’Igihugugu rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) isanzwe itwara abakekwaho ibyaha.

Ubwo Umucamanza yabazaga uregwa niba aburana yemera ibyaha akekwaho, yavuze ko byombi abihakana.

Ubushinjacyaha buri gusabira uregwa gukurikiranwa afunzwe,bwahawe umwanya ngo busobanure impamvu zikomeye bushingiraho bumusabira gufatirwa iki cyemezo, busobanura ibyagezweho mu iperereza.

Inteko y’Ubushinjacyaha ivuga ko ibiregwa CG (Rtd) Emmanuel Gasana bishingiye ku bwumvikane butanyuze mu mucyo yagiranye n’umushoramari witwa Eric Karinganire wari watsindiye isoko ryo kugeza amazi mu bice binyuranye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu rwiyemezamirimo yahuye n’imbogamizi mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga zirimo kutabona umuriro uhagije wo kugeza amazi mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, ari bwo yiyambazaga Gasana wari Guverineri.

Emmanuel Gasana wari wizeje uyu rwiyemezamirimo kuzamukorera ubuvugizi, bahuriye muri hoteli imwe y’i Nyagatare muri Gicurasi umwaka ushize wa 2022, amutekerereza iby’iki kibazo, undi amubwira ko kugira ngo amufashe, na we yabanza kumufasha kuzamura amazi munsi y’ubutaka mu isambu ye iherereye mu Murenge wa Katabagemu, kugira ngo ajye akoreshwa mu kuhira imyaka.

Uyu rwiyemezamirimo Karinganire yagiye gupima niba mu isambu ya Gasana harimo amazi, asanga arimo, ubundi ayazamura nk’uko yari yabisabwe na Gasana, mu mushinga yakoresheje amafaranga y’imisanzu yari yatanzwe n’abaturage ba Rwamagana na bo bifuzaga ko abagereza amazi mu mirima.

Gasana amaze gukorerwa ibyo yari yasabye Karinganire, yatangiye gusaba abayobozi b’Uturere twa Rwamagana na Gatsibo gufasha uyu rwiyemezamirimo.

Gusa ngo amaze kubona ko bishobora kuzateza ikibazo, yahagaritse ibi bikorwa yari yakorewe n’uyu rwiyemezamirimo.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari ibimenyetso bushingiraho nk’impamvu zikomeye zituma bukeka ko Gasana yakoze ibyaha akekwaho nko kuba RIB yarasanze imashini zikwirakwiza amazi mu mirima yashyiriweho n’uyu rwiyemezamirimo ndetse n’amafoto yagiye amwoherereza amugaragariza aho imirimo yo kumukorera ibi bikorwa yabaga igeze.

Ubushinjacyaha buga kandi ko mu ibazwa rya Gasana, yiyemereye ko yaganiriye na Karinganire, ndetse ko yamukoreye ibyo bikorwa bifite agaciro ka miliyoni 48 Frw, kandi atamwishyuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi bimenyetso bigize impamvu zikomeye, bushingiraho busaba ko CG (Rtd) Gasana afatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, agakurikiranwa afunze.

CG (Rtd) Gasana yahakanye ibyaha aregwa byose uko ari bibiri.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare ko rwafunga Gasana by’agateganyo kuko ibyaha akurikiranyweho bihanishwa imyaka irenze ibiri.

Bwagaragaje ko akomeje gukorwaho iperereza kandi bitewe n’imyanya yabayemo ashobora kuribangamira cyangwa agatoroka igihugu.

Gasana yasabye kuburana ari hanze, avuga ko amaze imyaka irindwi afite uburwayi bukomeye burimo ubwa diabete, pressure na cholesterol ndetse afite imitungo yatangaho ingwate.

Nyuma yo kumva ubwiregure bw’impande zombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwanzuye ko umwanzuro ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku wa 15 Ugushyingo 2023, saa Cyenda.